Mu nama Nyafurika y'aborozi b'inka zitanga umukamo, yibanda ku ngingo zitandukanye zirimo ubuzima n'imibereho by'amatungo, kongerera amata agaciro no gushakira inganda z'amata ubushobozi mu bijyanye no kuzagurira isoko, BK Insurance yagaragaje ko ikomeje gufasha abashinganisha imitungo yabo byumwihariko abakora ubworozi bwa kinyamwuga.
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi bw'ubuhinzi n'ubworozi muri BK Insurance, Eric Ntaganira, yavuze ko kugira ubwishingizi ari ingenzi cyane kuko birinda igihombo uwabufashe cyane cyane mu gihe cy'ibyago n'ibiza bitandukanye.
Ati'Iyo ufite ubwishingizi uba wumva utuje, turimo turajya mu bworozi bwa kinyamwuga kuko aborozi bashora amafaranga menshi ni byiza rero ko bagomba kuba bafite ubwishingizi bagakorora batekanye.'
Yakomeje avuga ko kuri ubu BK Insurance bakora ibishoboka byose ngo begereze aborozi serivisi z'ubwishingizi banabasobanurira uko bukora, agaragaza kandi ko abamaze kuyigana ari benshi.
Ati' Aborozi babanza gusobanurirwa ibyishingirwa n'ibitishingirwa, kuva ku mworozi woroye inka imwe kugeza kuri nyinshi zishoboka tumuha ubwishingizi, kugirango rero abujyemo ni uko aba uri umworozi worora kinyamwuga, kandi imibare y'abamaze kugana iyi serivisi yarazamutse kuko bararenga ibihumbi 20.'
Ikigo cy'Ubwishingizi cya Banki ya Kigali, BK Insurance, gisanzwe gitanga ubwishingizi butandukanye harimo ubwishingizi bw'ibinyabiziga, ubw'inkongi y'umuriro, ubwishingizi mu bwubatsi, ubworozi n'ubuhinzi ndeste n'ubundi butandukanye.
Mu isesengura ryakozwe mu gihugu hose mu bahinzi n'aborozi barenga 50% bafata ubwishingizi muri BK Insurance, abagera kuri 98% bagaragaje ko bishimiye iyo serivisi.
BK Insurance igaragaza ko kuva gahunda ya tekana urishingiwe muhinzi mworozi yatangira, aborozi n'abahinzi bamaze gushumbushwa barenga miliyari 2,5 Frw .





Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-insurance-yasabye-aborozi-gushinganisha-amatungo-yabo