Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2025. Abanyeshuri basoje amasomo ajyanye n'ubumenyi mu by'imibare (Mathematical Sciences) bangana na 44 baturuka mu bihugu 14 bya Afurika. Muri bo, 16 ni abakobwa mu gihe abahungu ari 28.
Umuyobozi wa AIMS Rwanda, Prof. Dr. Sam Yala, yashimye abanyeshuri ku rugendo rwabo, agaragaza ko uyu ari umusaruro w'umuhate wabo.
Ati "Uyu munsi ni umusaruro w'imyaka y'ubwitange y'inzozi n'icyizere. Muri mwe harimo abashakashatsi, abayobozi n'abavumbuzi b'ahazaza ha Afurika. Mukomeze kuba intumwa z'ubumenyi n'indangagaciro."
Prof. Sam yashimangiye ko AIMS Rwanda atari ishuri gusa, ahubwo ari urubuga rwo guhindura imyumvire n'iterambere ry'umugabane, asaba abasoje guharanira kugira intego mu byo bakora.
Agira ati "Mujye muharanira kugira intego mu byo mukora byose, mufata iya mbere, mwemere guhinduka no kwisanisha n'ihindagurika ry'ibihe."
Abanyeshuri basoje amasomo muri AIMS bavuze ko babifashijwemo n'ubumenyi bahakuye, biyemeje kuba umusemburo w'impinduka mu iterambere ry'ibihugu byabo ndetse no hanze yabyo.
Arlette Musanabera wahawe igihembo cy'umunyeshuri wahize abandi mu mitsindire, yavuze ko kwiga imibare rwari urugendo rutoroshye ariko abarimu n'abayobozi ari bo batumye barusoza neza, ashishikariza abakobwa bagenzi be kwitinyuka bakiga imibare.
Cyuzuzo Yvette na we usoje muri AIMS Rwanda, yashimangiye ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha mu buzima bwo hanze cyane cyane mu guhanagana ku isoko ry'umurimo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Claudette Irere, yashimiye abarangije amasomo, abashishikariza gukomeza kwiyungura ubumenyi kugira ngo barusheho gukora neza.
Ati 'Mukomeze kwagura inzozi, kwiga, kandi ntimuzigere mureka kugerageza guhindura ibintu ngo bibe byiza kurushaho."
Yashimye kandi ubwiyongere bukomeje kugaragara mu masomo ya STEM, agaragaza ko ari ikimenyetso cy'imbaraga n'ubushake Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira mu kwimakaza uburinganire n'ubwuzuzanye.
Abanyeshuri 44 bahawe impamyabumenyi, ni abaturuka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Ghana, Cameroon, Mauritania, Congo Brazzaville, Nigeria, Kenya, Benin, Zimbabwe, Madagascar, Sudani, Niger, Tanzania na Zambia.












