Access Bank Rwanda yinjiye mu bikorwa byo kuvuza abanyamuryango ba AVEGA Agahozo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byatangajwe ku wa 12 Kamena 2025 ubwo abayobozi muri Access Bank Rwanda basuraga icyicaro gikuru cya Avega Agahozo kiri i Kigali kinatangirwamo serivisi z'ubuvuzi.

Ubuyobozi bwa Avega Agahozo bwabanje gusobanurira abo muri Access Bank Rwanda amavu n'amavuko y'uwo muryango n'uburyo wagiye wiyubaka kugeza ku mavuriro ufite uyu munsi no kuvuza abapfakazi 19200 bawugize barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n'abarwaye indwara zidakira.

Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo yakozwe ku mutima cyane n'ibikorwa bya Avega Agahozo bituma yiyemeza ko iyo banki izakomeza kubatera inkunga bihoraho.

Aho abayobozi ba AVEGA bari bamaze gusobanura uburyo abo banyamuryango bose babavuza batishuye kandi harimo n'abatuye mu bice by'icyaro ku buryo kugezayo imiti na byo bisaba andi mikoro bamwe ntibabagereho.

Faustin R. Byishimo yavuze ko ibikorwa AVEGA ikora ari iby'indashyikirwa ku buryo ari ngombwa kuyishyigikira mu buryo burambye.

Yagize ati 'Ntabwo dushaka ko dukorana ngo bihite birangira. Dushaka kubashyigikira mu buryo buhoraho kugira ngo mubashe kugeza serivisi z'ubuvuzi ku banyamuryango banyu bose.'

Yashimangiye kandi ko Access Bank Rwanda isanzwe ishyigikira ibikorwa byimakaza kubungabunga ubuzima ari yo mpamvu yiyemeje gushyigikira n'icyo gikorwa.

Visi Perezida wa Kabiri wa AVEGA, Mukarugema Alphonsine yashimye Access Bank Rwanda uburyo yumvise ubusabe bwabo kuko uwo muryango ukura inkunga mu bafatanyabikorwa batandukanye.

Yagize ati 'Turishimye cyane kuko Access Bank Rwanda ikintu idukoreye ni ikintu gikomeye cyane. Dukomanga ahantu henshi hatandukanye cyane cyane mu gihe cyo kwibuka kugira ngo tubone uko dukomeza ibikorwa. Twishimiye ko yumva umurongo w'ibikorwa byacu kandi no kuba uyu munsi badusuye kugira ngo birebere ibikorwa dukora'.

Mukarugema yakomeje avuga ko kuba Access Bank Rwanda yabemereye ubufasha buhoraho byabahaye icyizere cyo kubasha kugeza ubuvuzi ku banyamuryango babo bose kuko buri mu bikenewe cyane.

Ati 'Muri iyi minsi ikintu twashyizemo imbaraga ku banyamuryango bacu ni ubuvuzi kuko abenshi bageze mu zabukuru bagenda bafatwa n'indwara z'abageze muri iyo myaka. Kugira ngo bipimishe bamenye uko bahagaze bibasaba kuza hano ariko abo mu cyaro birabagora kuza i Kigali.'

Iyo nkunga yo gupima no kuvuza abanyamuryango ba AVEGA yatangiriye ku ivuriro rya AVEGA riri ku cyicaro gikuru ikazakomereza ahandi mu gihugu ku banyamuryango basaga 7200.

Umuryango AVEGA Agahozo washinzwe mu 1995 ugizwe n'abapafakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Access Bank Rwanda yinjiye mu bikorwa byo kuvuza abanyamuryango ba AVEGA Agahozo
Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo bahabwa ubuvuzi ku buntu
Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo yashimye ibikorwa bya Avega Agahozo, bituma yiyemeza ko iyo banki izakomeza kuyitera inkunga
Visi Perezida wa Kabiri wa AVEGA, Mukarugema Alphonsine yashimye ubufasha bwa Access Bank Rwanda
Access Bank Rwanda yemereye AVEGA Agahozo ubufasha buhoraho mu kuvuza abanyamuryango bayo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/access-bank-rwanda-yinjiye-mu-bikorwa-byo-kuvuza-abanyamuryango-ba-avega

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)