Impamvu Mukura ya Rutsiro ifite imiryango myinshi yazimye muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Babitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa imiryango 1144 yazimye mu Karere ka Rutsiro.

Mukura ni umurenge ugizwe n'ibyari amasegiteri ane ari yo Mwendo, Gihara, Kigeyo na Mukura. Ni wo murenge ufite imiryango myinshi yazimye kuko wihariye 30% by'imiryango yose yazimye mu mirenge 13 igize Akarere ka Rutsiro.

Mukamakuza Léonille wari ufite imyaka 20 mu bihe bya Jenoside wanatanze ubuhamya yavuze ko uyu murenge kuwurokeramo byari bigoye kubera ko umuntu atabonaga aho yishiga. Avuga ko Abatutsi bo muri uyu mu murenge babashije kurokoka ari abari baragiye mu Nkotanyi n'abawuhunze rugikubita.

Umusaza witwa Abiyingoma Ignace uvuka muri uyu murenge avuga ko impamvu ari wo ufite imiryango myinshi yazimye ari uko ukikijwe n'imisozi yari ituyemo Interahamwe nyinshi zari zaracengejwemo ingengabitekerezo ya Jenoside bikozwe n'amashyaka arimo MDR na APROSOMA.

Ati "Kuharokokera byari bigoye kuko ntiwashoboraga kubona aho uhungira. Wabaga ukikijwe n'abantu baguhiga wajya mu myobo wajya mu bigunda bakaguhigisha imbwa".

Mutuyemungu Theodore warokowe n'uko yari yaragiye mu Nkotanyi ati 'Mu 1973 umwana mwigana mu mashuri abanza yarakubwiraga ngo imihoro twayityarishije umunyu, irabitse kandi igihe nikigera tuzabatema. Mwakina umupira ku ishuri akakubwira ati 'burya uri Umututsi'

Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Mukansoro Emelienne yagaye abatatiye igihango bakica abaturanyi babo abasaba kubwiza ukuri abana babo.

Ati "Abana nimubabwize ukuri, umwemerere ko wabaye ikigwari, agacaca kaguteze ntikazamutege. Mwiroga abana, nta mubyeyi wirogera.'

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rutsiro, Emmanuel Uwizeyimana yavuze ko kuzima kw'imiryango bigaragaza uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima Inkotanyi zayihagaritse.

Ati "Dufite inshingano yo kwibuka ibikorwa byabaranze, urukundo, ubupfura, umurava n'urugwiro bagiraga, tukabibuka muri byose".

Mu Karere ka Rutsiro habarurwa 1144 yazimye harimo irenga 350 yari ituye mu Murenge wa Mukura.

Umurenge wa Mukura ni wo ufite imiryango byinshi yazimye mu Karere ka Rutsiro
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye mu Karere ka Rutsiro
Habayeho umwanya wo gusoma amazina y'abahagariye imiryango 350 yazimye mu Murenge wa Mukura
Mutuyemungu Theodore yagaragaje uburyo Jenoside yakoranwe ubukana mu Karere ka Rutsiro, avuga ko byatewe n'ingengabitekerezo ya Jenoside yari yaracengeye mu Nterahamwe kuva mu 1973
Abiyingoma Ignace yavuze ko Umurenge wa Mukura wari ugizwe n'imisozi ituweho n'Interahamwe ku buryo kubona aho wihisha byabaga bigoranye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-mukura-ya-rutsiro-ifite-imiryango-myinshi-yazimye-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 26, July 2025