Nta buzima buri muri biriya birwa: Abasenateri basabiye abatuye ku birwa kwimurwa vuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Byagarutsweho ku wa 17 Kamena 2025 ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, bagaragazaga ibikubiye muri raporo yakozwe nyuma yo gusura ibirwa bitandukanye.

Ni ingendo bakoreye ku birwa byo mu turere twa Bugesera, Musanze, Burera, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi hagamijwe kumenya ibibazo abahatuye bafite n'ingamba Guverinoma ifite ngo imibereho yabo igende neza.

Senateri Cyitatire Sosthène yagaragaje ko ibibazo biri mu batuye mu birwa bishingiye ku mibereho myiza no kutagerwaho n'ibikorwaremezo, asaba ko bakwimurwa mu rwego rw'ubutabazi.

Ati 'Minisiteri na yo yemera ko abaturage batuye ku birwa 11 bakwiye kwimurwa. Birakwiye kuko twasanze nta buzima buhari ndetse abana bato baho bameze nk'imfungwa. Abafite imbaraga bafungiwe aho ngaho kandi badashobora gukoresha imbaraga zabo. Abafite ubushobozi bwo kwiga bariga ariko ntibongera gusubirayo.'

Visi Perezida wa Komisiyo, Senateri Niyomugabo Cyprien, yagaragaje ko abatuye mu birwa bitandukanye usanga batekereza ko ubuzima bafite ari bwiza kuko babumenyereye muri gakondo yabo.

Ati 'Ubuzima bafite, bamwe batekereza ko bwaba ari bwiza kuko babumenyereye muri ya gakondo yabo, bakwiye gutabarwa bakahava.'

Senateri Dusingizemungu Jean Pierre we yerekanye ko abatuye ku birwa bakwiye kwimurwa hagasigara ikirwa kimwe cya Nkombo, ahandi hakaba hategurwa nk'ibyanya by'ubukerarugendo n'ubushakashatsi.

Yavuze ko abafite ubutaka ku birwa bakwiye kwimurwa ariko bakajya babasha kungukira ku butaka bari bahafite.

Ati 'Hakwiye gusigara Nkombo gusa ibindi abaturage bavemo, ibyo ni ibitekerezo abantu batekerezaho bakareba. Hakwiye kubaho ubushakashatsi buhuriweho bugaragaza ibirwa runaka byasigara. Guturwaho, uretse nkombo ibindi byaba iby'ubukerarugendo cyangwa ibyakorerwaho ubushakashatsi nko ku miti ya Kinyarwanda n'ibindi.'

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko abatuye ku birwa bazimurwa ariko bizajya bikorwa hagendewe ku buryo abashoramari bagiye baboneka.

Ati 'Abantu bagomba kwimurwa rwose turabyemeranyaho.'

Yavuze ko mu gihe batarimurwa kuri ibyo birwa, bakwiye kuba boroherezwa kubona serivisi z'ingenzi no kuba ibikorwaremezo bitandukanye nk'amazi n'umuriro w'amashanyarazi byahagezwa.

Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi igaragaza ko u Rwanda rufite ibirwa 60, ibituweho bikaba ari 14, rukaba kandi rufite gahunda ko ibituweho bizagabanywa bikagera kuri bitatu ku buryo abatuye ahandi bakwimurwa.

Senateri Umuhire Adrie yerekanye ko hari ibibazo bikigaragara ku batuye mu birwa bikwiye kwitabwaho
Senateri Cyitatire na Senateri Kanziza bitabiriye iki gikorwa
Abasenateri basabye ko abatuye ku birwa bimurwa
Visi Perezida wa Komisiyo, Senateri Niyomugabo Cyprien yagaragaje ko abatuye mu birwa bitandukanye usanga batekereza ko ubuzima bafite ari bwiza kuko babumenyereye
Abayobora iyi komisiyo ni Umuhire Adrie wungirijwe na Niyomugabo Cyprien
Senateri Twahirwa na Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre batanze ibitekerezo
Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko abaturiye ku birwa bazimurwa ariko bizajya bikorwa hagendewe ku ko abashoramari bagiye baboneka

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-buzima-buri-muri-biriya-birwa-abasenateri-basabiye-abatuye-ku-birwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 13, August 2025