Abatinda kwishyura amazi bazajya bacibwa inyongera ya 5%, abanze bashyirwe muri 'CRB' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi ku mibereho rusange y'ingo (EICV 7) bugaragaza ko ingo zigerwaho n'amazi meza zageze kuri 90% mu 2024.

Imibare igaragaza ko abafite amazi mu ngo zabo ari 16% bavuye kuri 9% mu 2017, abavoma mu baturanyi no ku mavomo rusange abegereye ari 39% bavuye kuri 35%.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza ubwo yatangaga ibisobanuro muri PAC ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, yagaragaje ko hari ikibazo cy'abakiliya batishyura neza ariko ingamba zafashwe harimo kujya bacibwa 5% by'ideni batinze kwishyura.

Ati 'Ni uko gusa tutaratangira kubishyira mu bikorwa ariko ubundi twifuzaga ko bitangirana n'igengo y'imari y'uyu mwaka [2025/2026] ariko tubanje no kubimenyesha abaturage kugira ngo wenda bitazabatera ikibazo.'

Prof Munyaneza yahamije ko buri kwezi nibura abafatabuguzi 40% ari bo bishyura bibwirije mu gihe abandi barenza iminsi 15 nyuma yo kubarirwa, bose hamwe bakagera hejuru ya 80%.

Ati 'Twifuza ko twagera hejuru ya 95%.'

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi muri WASAC Group, Bahige J. Berchimas, yatangaje ko ubu umuntu urimo ideni ry'amazi asigaye ashyirwa muri ba bihemu (CRB) ku buryo adashobora kubona inguzanyo.

Ati 'Ni ukuvuga ngo igihe umuntu agiye gushaka inguzanyo muri banki, igihe babonye ko afite umwenda w'amazi bamusaba kuza kubanza kutwishyura ariko mu buryo burambye turi gutekereza gushyiraho ibihano kuko byagaragaye ko abantu bakunda kwishyira iyo hagiyemo izindi mbaraga.'

WASAC Group ivuga ko umwaka wa 2024 warangiye bishyuje inyemezabuguzi zingana na 82% z'izo batanze zose.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza yavuze ko bagiye gutangira guhana abatinda kwishyura amazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatinda-kwishyura-amazi-bazajya-bacibwa-5-prof-munyaneza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)