Hoteli Marriott ya Kigali na Four Points By Sheraton Kigali zageneye ishimwe abakozi bazo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa gitegurwa mu rwego rwo gushimira abakozi ku bw'umurava n'imbaraga bashyira mu kazi. Byabereye mu birori byabaye mu byiciro bibiri, aho muri Hoteli Marriott ya Kigali byizihijwe kuva ku itariki ya 26-30 Gicurasi 2025 naho muri Four Points By Sheraton Kigali biba kuva ku itariki 2-6 Kamena 2025.

Buri munsi waranzwe n'ibikorwa bishimishije byo gushimira abakozi no kubaka umuco w'ubufatanye n'ubumwe.

Umuyobozi w'izo hoteli zombi, Aditya Chacko yabwiye aba bakozi ko bazirikana agaciro kabo mu bikorwa bya hoteli kuko badahari nta na kimwe cyashoboka.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Marriott International Inc kibarizwamo ayo mahoteli, Tony Capuano, yavuze ko gusabana n'abakozi mu mahoteli y'icyo kigo ku Isi hose bihoraho mu rwego rwo kwishimana no kugaragaza ko babaha agaciro.

Ati 'Ku Isi hose abantu bacu turahura tugasangira ibihe byiza nk'ibi byo gusabana namwe, ibyo kugira icyo dutanga ku muryango mugari cyangwa twishimira ibyo twagezeho. Ingufu zubaka muduha no gukorana hagati yanyu n'intego z'amahoteli yacu ni byo bituma abakiliya batugana bakomeza kuhagirira ibihe bitibagirana.'

Iki cyumweru cyatangiranye n'umunsi wo kwiyitaho wiswe 'TakeCare Day', wibanze ku buzima n'imibereho myiza y'abakozi. Kuri uwo munsi, abayobozi basangiye amafunguro n'abakozi, banabashimira ibyo bagezeho.

Bukeye bwaho, umunsi wa kabiri wari wiswe 'Spirit to Serve Day' aho wahujwe na gahunda yiswe 'Serve 360' ishishikariza abakora muri Marriott International Inc gukora ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'umuryango mugari.

Kuri uwo munsi, abakozi ba Hoteli Marriott ya Kigali basuye Urugo Mbonezamikurire i Mageragere na ho aba Four Points by Sheraton basura ururi i Batsinda, batera inkunga gahunda ya UNICEF y'Igi Rimwe kuri buri Mwana.

Umunsi wakurikiyeho wahariwe Umuco n'Ubumwe aho wagarukaga ku bufatanye n'ubwuzuzanye biranga abakozi b'izo hoteli nubwo bakomoka mu mico itandukanye.

Abo bakozi bigabanyijemo amatsinda ashingiye ku mico itandukanye baturukamo, bambara imyambaro gakondo, babyina banaririmba muri gakondo banasangira ibiryo gakondo bagamije kwerekana ubwiza bw'imico itandukanye bafite kandi ko bubateye ishema.

Umunsi wakurikiyeho wari uwo kurushanwa, aho waranzwe no kurushanwa mu kwidagadura n'imikino.

Hakinwe volleyball ndetse banarushanwa kwerekana impano zirimo kuririmba, kubyina, imivugo n'ubugeni.

Umunsi wa gatanu ari na wo wa nyuma, abakora muri Hoteli Marriott ya Kigali bawizihirije kuri Malaika Garden naho abo muri Four Points by Sheraton bawizihiriza muri Kigali Universe.

Waranzwe n'imyidagaduro inyuranye irimo umuziki, urwenya, gusabana mu buryo bunyuranye, gutanga ibihembo ku bakozi n'ibindi byose bitari ukwishimira icyo cyumweru gusa, ahubwo no kwishimana muri rusange nk'abakozi ba Marriott International Inc.

Wari umunsi w'ibyishimo ku bayobozi n'abakozi
Abakozi bari babukereye
Bagize umwanya wo kuririmba no kubyina
Bagize umwanya wo gukina imikino itandukanye irimo volleyball
Habayeho n'umwanya wo gusangira mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho
Habayeho umwanya wo kwidagadura mu buryo bwimbitse
Abakozi n'abayobozi bagize umwanya wo kwishimira ibyagezweho
Abakozi bari bambaye imyambaro igaragaza imico y'ibihugu bakomokamo
Abakozi ba Hoteli Marriot ya Kigali bafashe ifoto y'urwibutso
Abafite impano mu mikino itandukanye bagize umwanya wo kwerekana impano zabo
Aba bakozi bagize umwanya wo gusangiza abandi umuco wabo
Abakozi ba Hoteli Marriot ya Kigali bari bafite akanyamuneza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hoteli-marriott-ya-kigali-na-four-points-by-sheraton-kigali-zageneye-ishimwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)