Zimbabwe ishimira Perezida Kagame wayifashije gukurirwaho ibihano - Amb. Musoni - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Mu 2000 ubwo Zimbabwe yari iyobowe na Robert Mugabe, yafashe icyemezo cyo kwisubiza ibikingi byari mu maboko y'Abazungu bari barabigabanye mu gihe cy'ubukoroni, bisubizwa abahinzi b'Abirabura.

Ni icyemezo cyakurikiye umwuka mubi hagati ya Zimbabwe n'ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australia, Canada n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU).

Ibyo bihugu ntibyatinze gufatira ibihano Zimbabwe kuko mu 2001, Amerika yayifatiye ibihano by'ubukungu, bigeze mu 2002 EU ikurikiraho n'ibindi bihugu. Ibyo bihano byazahaje bikomeye ubukungu bwa Zimbabwe ndetse n'uyu munsi ibyo bihano biracyariho.

Gusa mu 2017, ubwo Perezida Kagame yayoboraga AU na nyuma y'izo nshingano, yashyize imbaraga mu kumvikanisha ijwi rya Zimbambwe, asaba ko ibyo bihano byakurwaho.

Ambasaderi Musoni James yabwiye RBA ko ijwi rya Perezida Kagame ryagize akamaro cyane kuko bimwe muri ibyo bihano byakuweho ndetse n'ibisigaye bishobora gukurwaho mu bihe biri imbere.

Ati 'Bashimira Perezida Kagame ku ruhare agira mu kubavuganira muri gahunda yo kubakuriraho ibyo ibihano bagiye bafatirwa. Ijwi rye ryakomeje kumvikana cyane avuga ko ibyo bihano bashyiriyeho Zimbabwe bikwiye kuvanwaho kandi hari n'intambwe imaze guterwa, bimwe byakuweho n'ibindi biri mu nzira zo kuvaho.'

Yakomeje ati 'Urwo ruhare yagize bararumushimira cyane. Ni ikintu wumva mu nzego za Leta, ukacyumva mu bikorera no mu baturage.'

Umubano w'u Rwanda na Zimbabwe wateye intambwe ikomeye mu 2019 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho za ambasade ndetse bigenda bisinyana amasezerano y'imikoranire mu nzego zinyuranye.

Kuva mu 2022, ibihugu byombi byagiranye amasezerano mu by'ubucuruzi ndetse ba rwiyemezamirimo ku mpande zombi bishimira umusaruro w'imikoranire wagiye uvamo.

Zimbabwe kandi imaze kohereza mu Rwanda abarimu barenga 150 binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye yo guhererekanya abakozi ndetse Ambasaderi Musoni ashimangira ko muri Nzeri uyu mwaka, abandi barimu bazava muri Zimbabwe bakiyongera ku bandi bari kugira uruhare mu guteza imbere uburezi bw'u Rwanda.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James yavuze ko abaturage baho bashimira Perezida Paul Kagame uburyo abafasha gukurirwaho ibihano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-zimbabwe-bashimira-perezida-kagame-wabafashije-gukurirwaho-ibihano-amb

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)