Ni ubufatanye bwatangijwe ku wa 25 Kamena 2025 mu gikorwa cyo gutangiza ibikorwa bya Longtie mu Rwanda.
Longtie ni Ikigo cyo mu Bushinwa kimaze imyaka 20 gicuruza imodoka zikoresha amashanyarazi n'izikoresha lisansi n'amashanyarazi (hybrid) ku Isi.
Umuyobozi Mukuru wa Longtie, Zhao Xiaoyue, yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha mu gutanga serivisi kuko imodoka izajya igurishwa ifite ubwishingizi.
Yagize ati 'Dusanzwe dukurikirana imodoka zacu, iyo igize ikibazo uza kuyikoresha hano, rero niba tugurishije imodoka ifite ubwishingizi, ni inyungu ku mukiliya wacu.'
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko iyi mikoranire igamije korohereza abakiliya kubona ubwishingizi kuko buzajya buzana n'imodoka.
Yagize ati "Ubusanzwe umuntu agura imodoka akayikura aho yayiguze ubundi akabona kujya kuyishakira ubwishingizi. Ariko umuntu uzajya agura imodoka muri Longtie izajya iba ifite ubwishingizi abe yizigamye umwanya n'amafaranga."
Yakomeje avuga ko biri mu mujyo wo gukomeza gutanga serivisi nziza ku bakiliya babo.
Yagize ati 'Ibi kandi byereka abakiliya bacu ko duhora dukora ibishoboka ngo tubahe serivisi nziza, kuko intambwe nk'iyi ni ukwerekana ko bashobora kubona serivisi zabo aho bari hose.'
Kugeza ubu Longtai ikorera mu bihugu bine byo muri Afurika ari byo u Rwanda, Angola, Ethiopia na Djibouti. Ikorana n'inganda zikomeye zikora imodoka zirimo NISSAN, Volkswagen, HONDA, KIA, Mercedes Benz, BYD, BMW, TOYOTA, n'izindi.
Iki kigo gitanga imodoka zihereye ku modoka nto zo gutwara, bus, kugera ku makamyo. Ibyiciro by'izo gicuruza biri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 200 Frw.




