Igihugu cyatwakiriye kititaye ku bibi twakoze: Abarenga 100 bahoze mu mitwe irimo FDLR basubijwe mu buzima busanzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibirori byo gusoza amahugurwa bari bamaze igihe bahererwa mu kigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo agamije gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, byabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2025.

Abasezerewe bagize icyiciro cya 74, banigishijwe imyuga irimo ubwubatsi, gukora amazi, gukanika imodoka, gusudira, gukora amashanyarazi, gusuka, kudoda n'indi kandi bahabwa n'impamyabushobozi itangwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe amashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro, RTB.

Uwavuze ahagarariye abandi, Maj Ndayambaje Gilbert alias Castro, yagaragaje ko igihugu cyabakiriye neza nubwo bari bamaze igihe kinini mu bikorwa bikirwanya.

Ati "Turashimira byimazeyo Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame uburyo yatwakiriye nk'Abanyarwanda ititaye ku bikorwa bibi twari tumaze imyaka myinshi tubamo mu mitwe yitwaje intwaro twabayemo, ikaduhuriza hamwe muri iki kigo cya Mutobo aho twahawe amahugurwa tukigishwa indangagaciro z'Umunyarwanda n'izindi nyigisho nziza ziraga Umunyarwanda ufitiye igihugu cye akamaro."

Yagaragaje ko abakiri mu mashyamba bagifite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda bashyigikiwe na RDC, u Bubiligi n'u Burundi bikomeje kubaha ibikoresho, abasaba gutahuka.

Yashimangiye ko bahawe ubumenyi buzabafasha guharanira iterambere, ubumwe ndetse no guhangana n'icyashaka kugarura amacakubiri mu Banyarwanda.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abasubijwe mu buzima busanzwe kuzaharanira iterambere ryabo n'igihugu muri rusange.

Ati 'Murabizi neza mwahawe ubumenyi n'ubushobozi buzabafasha kujya ku isoko ry'umurimo kuko mwigishijwe ubumenyi butandukanye, mugende mwiteze imbere hamwe n'ingo zanyu kandi mugire uruhare mu iterambere ry'igihugu cyanyu."

Yakomeje kandi abasaba kuba intumwa nziza bagahamagarira bagenzi babo bakiri mu mashyamba ya RDC gutahuka mu gihugu cyabo.

Ati 'Ndangira ngo mbasabe kuba intumwa nziza mugakangurira bagenzi banyu mwasize mu mashyamba kurambika intwaro hasi bagataha, kandi mukanyomoza ibihuha byinshi abaharabika u Rwanda bahora bavuga kandi bigatuma bamwe badataha."

Yasabye inzego z'ibanze gukomeza gufasha abasezerewe kwisanga mu buzima busanzwe, kubafasha kubona imirimo no kugira uruhare muri gahunda zabo z'iterambere.

Ati 'Ni inshingano zacu kwakira aba basezerewe, kubakurikirana umunsi ku wundi tukamenya ko nta bibazo bahura nabyo ndetse no kubaba hafi kugira ngo gusubira mu buzima busanzwe kwabo birusheho koroha.'

Yasabye umuryango Nyarwanda gufasha abasubijwe mu buzima busanzwe, bakababanira neza kandi bakabereka aho igihugu kigeze.

Uretse abasezerewe basubijwe mu buzima busanzwe, Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yatangaje ko bagiye guhita batangiza icyiciro cya 75 kizaba kigizwe n'abagera ku 114 batashye.

Abo bahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Wazalendo, n'indi mitwe itandukanye ndetse n'abari abasirikare ba FARDC.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye inzego z'ibanze ubufatanye
Mu basezerewe harimo n'abagore
Abasoje amahugurwa basabwe kwitwara neza
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Maj Ndayambaje alias Castro yasabye abakiri muri RDC gutahuka
Abagera ku 106 bahoze mu mitwe irimo FDLR basubijwe mu buzima busanzwe

Amafoto: Nyirishema Fiston




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihugu-cyatwakiriye-kititaye-ku-bibi-twakoze-abagera-ku-108-bahoze-mu-mitwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)