Wellspring Foundation yatangije ubukangurambaga ku burezi budaheza, ikora urugendo rw'ibilometero 13 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyiswe 'Miles for Education' cyabaye ku nshuro ya mbere aho cyateguwe mu gukora ubukangurambaga ku guteza imbere uburezi budaheza ku bana b'Abanyarwanda.

Kigamije gufasha abana mu mashuri no mu mibereho myiza binyuze mu kubakuriraho imbogamizi zituma batabasha kwiga neza nk'uko bikwiye haba izishingiye ku bushobozi, amarangamutima ndetse n'ibindi.

Umuyobozi wa Wellspring Foundation, Libby Karangwa Miles, yavuze ko bateguye icyo gikorwa mu gukora ubukangurambaga no kwishakamo ubushobozi n'ibisubizo, kwita ku myigire y'abana no kureba ibyiza nyaburanga n'imiterere myiza y'u Rwanda.

Yavuze kandi ko ari n'umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka 20 ishize uwo muryango utangiye, bareba akamaro wagize mu guteza imbere uburezi mu Rwanda no kungurana ibitekerezo ku byo bateganya gukora.

Yagize ati 'Ibikorwa byose dukora birimo guhugura abarimu, gutanga ubujyanama ku bayobozi b'amashuri n'ibigo bitandukanye nta kindi tuba tugamije uretse gutanga umusanzu mu kubaka uburezi bufite ireme twibanda ku kongera indangagaciro mu burezi no gufasha abarimu n'abayobozi gutanga uburezi bushingiye ku myitwarire myiza.'

Yakomeje avuga ko bahisemo kuzamuka umusozi wa Jali mu guha agaciro ubwitange n'umuhate by'abanyeshuri n'abarimu bagenda ibilometero byinshi buri munsi bagiye kwiga cyangwa kwigisha.

Wellspring itanga amahugurwa y'ubuntu ku barimu, abayobozi b'amashuri, abayobozi b'Ibigo ndetse bagahugurirwa kuzahugura abandi.

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Wellspring, Dr. Emmanuel Sibomana, yavuze ko mu myaka 20 batanze umusaruro mu guteza imbere uburezi binyuze mu mahugurwa utanga.

Yavuze ko ku bufatanye n'inzego z'uburezi mu Rwanda batanze umusanzu ufatika mu kunoza uburezi binyuze mu guhugura abarimu, ababyeyi n'abayobozi.

Ati 'Mu myaka 20 Wellspring imaze ikorera mu Rwanda dufatanyije n'inzego z'uburezi tumaze gukorana n'ibigo by'amashuri 260, twahuguye abayobozi b'ibigo by'amashuri 400, tunahugura abahagarariye ababyeyi bagera kuri 800.'

Yakomeje ati 'Tumaze kandi guhugura no kongerera ubushobozi abarimu basaga 6000, ndetse byagiriye akamaro abana basaga ibihumbi 270.'

Sibomana yavuze ko mu guharanira kwigira bari gushishikariza abantu by'umwihariko abari mu burezi kwishakamo ibisubizo bakabyaza umusaruro impano abana bifitemo ariko byose biganisha ku guteza imbere uburezi bufite ireme.

Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere bateganya ko ibikorwa bya Wellspring bizaba byarageze mu gihugu hose.

Nubwo hari ku zuba ryinshi ariko ntibyababujije guterera umusozi
Ibyishimo byari byose kuri bo ubwo bazamukaga umusozi bakanyura no ku kiraro cyo mu kirere
Ubukangurambaga bugamije gufasha abanyeshuri kugira ubuzima n'imibereho myiza
Mu rugendo bari bafite imbaraga n'akanyamuneza
Wellspring Foundation yatangije ubukangurambaga ku burezi budaheza
Abanyamuryango ba Wellspring Foundation banizihizaga isabukuru y'imyaka 20
Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko mu myaka 20 uyu muryango umaze ukora, wagize uruhare runini mu guteza imbere uburezi mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wellspring-foundation-yatangije-ubukangurambaga-ku-burezi-budaheza-ikora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)