Zabyaye amahari mu bayobozi b'u Bubiligi kubera u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impaka zaturutse ahanini ku cyemezo Umujyi wa Charleroi uherutse gufata cyo kutitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wateguwe n'Abanyarwanda baba muri uyu mujyi.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, nticyigeze kigaragaramo Umuyobozi n'umwe wa Charleroi.

Mu itangazo ubuyobozi bw'uyu mujyi bwashyize hanze, bwavuze ko butitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga.

Ibyatangajwe n'ubuyobozi bwa Charleroi byamaganiwe kure na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prévot.

Minisitiri Prévot yavuze ko nta mabwiriza u Bubiligi nk'igihugu bwigeze buha abayobozi b'imijyi bubabuza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati 'Ku wa 24 Gicurasi, Umujyi wa Charleroi wafashe icyemezo cyo kudahagararirwa mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu itangazo washyize hanze, uyu mujyi wavuze ko wubahirije umwanzuro wa Minisitiri wo guca umubano wose n'u Rwanda ko ku bw'ibyo uyu mujyi ukwiriye kubaha ibi binyuze mu guca umubano n'ibigo Byose bifite aho bihuriye n'u Rwanda.'

Minisitiri Prévot yahakanye gutanga aya mabwiriza.

Ati 'Ndashaka gusobanura ibintu neza ndetse nkamaganira kure ibyatangajwe. Mbere na mbere nta mabwiriza ayo ariyo yose yatanzwe na Guverinoma ku rwego rw'igihugu. Ntabwo ari u Bubiligi bwaciye Umubano n'u Rwanda, ahubwo nirwo rwawuciye.'

Uyu mugabo yavuze ko ibi bibazo bya politike bidakwiriye guhuzwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Nta mpamvu yo kuvanga ibi bibazo bya dipolomasi na Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Tariki 26 Mata 2025 Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Namur ari naho Minisitiri Prévot avuka na bo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bitandukanye n'uko byagenze i Charleroi, uyu mujyi wo wohereje abawuhagararira.

Yifashishije Namur nk'urugero, Minisitiri Prévot, yagaragaje ko kwibuka ari ibya buri wese.

Ati 'Ubwo nabazwaga n'abahagarariye Umujyi Wanjye (Namur), nagaragaje ko kwibuka bikwiriye gukomeza, ndetse nategetse ambasade zacu hirya no hino ku Isi kwitabira ibikorwa byose byo kwibuka bazatumirwamo. Ku bw'ibyo umwanzuro w'Umujyi wa Charleroi waturutse ku byemezo byabo n'uko bumva ibintu.'

Minisitiri Prévot yabeshye?

Nubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi avuga ko nta mabwiriza yigeze atangwa abuza abantu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku ikubitiro imijyi ya Liège na Bruges muri Mata 2025 yari yatangaje ko nta bikorwa byo kwibuza bizaba.

Iyi mijyi yombi yaje kwisubiraho, yemerera Abanyarwanda gutegura iki gikorwa ariko abayobozi bayo banga kwifatanya na yo.

Kwisubiraho k'u Bubiligi bukemerera Abanyarwanda kwibuka, byaje nyuma y'aho, ku wa 6 Mata 2025, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana yatangaje ko u Bubiligi nibufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaba ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.

Ku wa 17 Werurwe 2025 ni bwo u Rwanda rwaciye umubano n'u Bubiligi kubera uruhare bwagize mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda.

Amateka agaragaza ko u Bubiligi ari bwo bwacuze ingengabitekerezo ya Jenoside, igihe bwinjiza amacakubiri mu baturage binyuze mu gutanga indangamuntu irimo amoko, yanifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agatotsi karushijeho kwiyongera mu mubano w'u Rwanda n'u Bubiligi ubwo iki gihugu cyazengerukaga Isi kirusabira ibihano, kirushinja kugira uruhare mu kibazo cy'umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu hari amakuru yizewe ahamya ko u Bubiligi bushaka kwiyunga n'u Rwanda, ndetse buherutse gusaba Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ubufasha muri uru rugendo.

U Rwanda rwo ruvuga ko ingingo yo kwiyunga n'u Bubiligi izaba iganirwaho kuko itari mu byo rushyize imbere kuri ubu.

Minisitiri Prévot yavuze ko nta mabwiriza yigeze ahabwa imijyi ku ngingo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zabyaye-amahari-mu-bayobozi-b-u-bubiligi-kubera-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)