Inzoga yitwa Ubutwenge yakuwe ku isoko ry'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubutwenge ni inzoga yakorwaga n'Uruganda ruherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru ruzwi nka Ineza Ayurvedic Ltd.

Rwanda FDA, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025 yatangaje ko inzoga yitwa Ubutwege itujuje ibipimo by'ubuziranenge nk'uko biteganywa n'amabwiriza RS 344:2023 agenga inzoga zituruka ku bimera.

Iyo nzoga yitwa Ubutwenge yakorwaga mu kimera cya tangawizi, abaturage basabwe guhita bahagarika kuyinywa mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi cyagira ku buzima bwabo.

Rwanda FDA kandi yasabye abacuruzi b'inzoga 'Ubutwenge' guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguriye.

Ati 'Abacuruzi b'inzoga yitwa Ubutwenge mu gihugu hose basabwe guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguye.'

Rwanda FDA yasabye abaranguza inzoga ya Ubutwenge kwakira izizasubizwayo n'abacuruzi, bakazigeza ku ruganda ruyikora kandi bagashyikiriza Rwanda FDA raporo y'izo baranguye n'izo basubije ku ruganda.

Ku rundi ruhande, uruganda rukora iyo nzoga rwasabwe guhita rushyiraho uburyp buboneye bwo kwangiza no kumena izi nzoga ruzagarurirwa kuko itujuje ibipimo by'ubuziranenge.

🚨🔊Rwanda FDA iramenyesha abaturarwanda bose ko yakuye ku isoko inzoga yitwa UBUTWENGE, yakorwaga mu buryo butemewe, kandi ikaba itujuje ibipimo by'ubuziranenge.
_________

🚨🔊Rwanda FDA informs the public that the alcoholic drink UBUTWENGE (Ginger-Flavoured), illegally… pic.twitter.com/kxtfdsf58l

â€" Rwanda Food and Drugs Authority (@RwandaFDA) May 26, 2025

Inzoga yitwa ubutwenge yakuwe ku isoko ry'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzoga-yitwa-ubutwenge-yakuwe-ku-isoko-ry-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)