Ibyo Uwacu yabivugiye mu kiganiro cyo kuwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangiwe mu rugo rw'impinganzima rwa Taba mu Karere ka Huye.
Ni urugo ruri mu mudugudu utuwe n'izo ntwaza, abasezerewe mu ngabo, abirukanwe muri Tanzania ndetse n'bandi bari bahasanzwe.
Icyo kiganiro cyatanzwe ku wa 9 Gicurasi 2025 mu rwego rwo Kwibuka no gufasha izo ntwaza kunga ubumwe n'abandi baturanyi bazo.
Uwacu yavuze ko bibabaje kuba hacyumvikana ingengabitekerezo y'urwango mu Karere u Rwanda ruherereyemo ariko no mu gihugu imbere nyamara bizwi neza aho yagejeje Igihugu mu 1994.
Ikibabaje kurushaho ni uburyo abakuru bigisha iyo ngengabitekerezo abakiri bato ku buryo ibyaha biyishingiyeho na byo babigaragaramo.
Ati 'Mu cyumweru cy'icyunamo hari abantu bagiye bibasira imitungo n'imyaka y'abarokotse Jenoside. Hari n'abagerageje kubambura ubuzima abandi bababwira amagabo abakomeretsa. Igiteye impungege kurushaho ni uko mu bantu 84 bagaragaye harimo abana bato batabonye Jenoside cyangwa abo yabaye ari bato cyane.'
'Twakwibaza tuti umwana w'imyaka 13, 15 na 20 umaze iyo myaka mu gihugu kivuga ubumwe kidaheza mu mashuri no mu kazi, urwo rwango aruvana hehe? Nta handi twarushakira uretse ku babyeyi.'
Yavuze ko bigayitse kuba hari ababyeyi baha abana uwo murage w'urwango ariko kandi ko abazabifatirwamo batazabura guhanwa, asaba ababyeyi kubyirinda.
Ati 'Uyu munsi ntwabo twifuza ko urubyiruko rushoboye gukorera Igihugu rwuzura mu magororero kubera Ingengabitekerezo ya Jenoside. Uwo ntabwo ari umurage rwose. Nimureke dufatanye tujye mu rugamba rw'iterambere kuko aho tuva turahazi kandi nta cyiza cy'urwango.'
Uwacu kandi yashimye izo intwaza ku butwari zagize zigaharanira kubaho, azizeza kuzakomeza kwitabwaho ndetse yibutsa urubyiruko ko kuba abo babyeyi bataba mu miryango yabo kandi barayihoranye ari ikimenyetso ndashidikanywaho cy'uko nta cyiza cya Jenoside.
Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere mu Karere ka Huye, Rwamucyo Prosper yavuze ko Umudugudu wa Taba ari urugero rw'ibishoboka mu kubana mu bumwe kw'ibyiciro bitandukanye by'abantu.
Ati 'Abatuye mu Mudugudu wa Taba ni urugero rw'ibishoboka mu mibanire myiza kandi n'amajyambere abagereraho rimwe. Si ngombawa ko abantu babana kuko bafite icyo bahuriyeho ahubwo n'ubudasa bw'abantu iyo baturutse impande n'impande na bwo bagira iterambere.'
Mukarutamu Apolinaria utuye muri urwo rugo rw'impinganzima, yavuze ko mbere yo kuhaza we na bagenzi be bari babayeho mu buryo bwo guheranwa n'agahinda nta muryango ariko ubu babashije komorana ibikomere kandi bagira icyizere cyo kubaho.
Havugimana Abdu uturanye n'urwo rugo, we yavuze ko bishimiye guturana n'intwaza zo mu mpinganzima kuko ari abaturanyi b'ababyeyi bungutse kandi bafatanya.











Amafoto: Yassipi Esther