Ni igikuku kimaze imyaka irenga 10 gitenguka gahoro gahoro, ariko aho bigeze abaturage bakaba bavuga ko gishobora kubateza ibyago.
Tarcisse Tarikinziza utuye hafi y'iki gikuku yabwiye IGIHE ko bataramenya igitera aha hantu gutenguka, agasaba akarere ko kakohereza abize iby'ubutaka bakahapima bakamenyekana igituma hateganguka.
Ati 'Twayobere igituma hariya hantu hateguka. Buriya hasi harimo urutare ruryohera nk'umunyu, abana bajyaga tuhanyura bakarigataho'.
Tarikinziza avuga ko kuba aha hantu hahora hatengagurika bibateye impungenge ko umunsi umwe hashobora kuzateza ibyago.
Ati 'Wabonye ko biri gutenguka bisatira umuhanda n'inzu z'abaturage. Dufite ubwoba ko gishobora kuzaduteza akaga kikadutwara ubuzima n'ibyacu'.
Nyiranzibariza Agnes w'imyaka 30 avuga ko yakuze ahabona ari akantu gato, akavuga ko ikomeje kwiyongera bibangamiye abantu bahatuye.
Ati 'Hatagize igikorwa yatwara abantu ikabashyira mu bibazo tukababura. Ubuyobozi icyo tubusaba ni uko badufasha bakaharinganiza neza nk'uko mbere hari hameze'.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cryaque, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse ko icyiro cya mbere cy'abaturage bari bahatuye bimuwe, imiryango 10 ihasigaye ikaba yaragiriwe inama y'uko idakwiriye kurara muri ariya mazu muri iki gihe cy'imvura.
Ati 'Buriya ariya mazu y'ubucuruzi ahegereye bakoremo ku manywa ariko nijoro twabasabye ko nta muntu ukwiye kuyararamo. Ikirimo gukorwa mu gukemura ikibazo mu buryo burambye n'uko iriya miryango ihasigaye nayo tugomba kuyimura tukayubakira ahantu hatekanye'.

