Umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu mishinga ihanzwe amaso muri uyu mwaka w'ingengo y'imari uzatangira muri Nyakanga 2025, harimo uwo kubaka gare ya Nyabugogo, kunoza imyubakire mu duce dutandukanye tw'Umujyi ndetse n'izafasha mu kuzamura imibereho myiza y'abatuye mu kajagari.
Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzakoresha arenga miliyari 251 Frw, umwaka ukurikiraho agere kuri miliyari 263 Frw naho mu 2027/2028 izagezwa kuri miliyari 306 Frw.
Kuvugurura imiturire ya Mpazi, Nyabisindu, Nyagatovu na Gatenga
Umujyi wa Kigali ukomeje gahunda yo kuvugurura no kunoza imiturire mu bice bitandukanye by'Umujyi, wagaragaje ko binyuze mu mushinga wiswe RUDPII uzakomeza kuvugurura imiturire kuri Mpazi muri Nyarugenge, Nyabisindu na Nyagatovu muri Gasabo ndetse na Gatenga muri Kicukiro.
Ni umushinga byitezwe ko uzatwara arenga 53.973.178.547, gusa muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ukaba waragenewe arenga miliyari 26,9 Frw.
Uyu mushinga uwuhuriyeho na Minisiteri y'Ibikorwaremezo ukaba witezweho kunoza no kuvugurura imiturire muri Kigali.
Kuvugurura Gare ya Nyabugogo
Umwe mu mishinga ikomeye kandi ihanzwe amaso na benshi ni uwo kuvugurura gare ya Nyabugogo no gushyiraho igice cy'umuhanda cyagenewe bisi (Dedicated bas lane).
Biteganyijwe ko uwo mushinga uzatwara 288,616,295,040 Frw, ukazarangira gushyirwa mu bikorwa muri Kamena mu 2030.
Biteganyijwe ko agera kuri miliyari 13 Frw azashyirwa muri uyu mushinga mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2025/2026 mu gihe uzakomeza kwambukiranya imyaka kugeza urangijwe.
Ni umushinga wagombaga kuba watangiye gushyirwa mu bikorwa ariko Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hari hakirimo imbogamizi ishingiye ku mafaranga angana na 18% (miliyari 1.2 Frw) y'imisoro agomba gutangwa na Guverinoma y'u Rwanda ataraboneka.
Kurangiza kubaka imihanda mu mushinga wa KIP
Umushinga wa 'Kigali Infrastructure Project' wagombaga kubakwamo imihanda ireshya na kilometero 215 watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2020.
Biteganyijwe ko uzarangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2030/2031 aho biteganyijwe ko uzatwara $404,000,000.
Kuri ubu hamaze gukoreshwa miliyari 299 Frw, muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ukaba warateganyirijwe miliyari 15 Frw.
Zimwe mu mbogamizi zagiye zigaragazwa muri wo, harimo umwenda w'inguzanyo ya miliyoni 150$ ndetse na miliyari 88 Frw Umujyi wagaragaje ko ari gushakwa.
Kuvugurura imiturire ya Rwezamenyo na Kagugu
Undi mushinga w'ubwubatsi witezwe ni ujyanye no kuvugurura imiturire ya Rwezamenyo muri Nyarugenge na Kagugu muri Gasabo.
Umushinga wose ugenewe miliyari 92 Frw, ukazarangira mu 2029. Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 wagenewe miliyari 20 Frw.
Mu bigikenewe ngo utangire gushyira mu bikorwa harimo amafaranga angana na miliyari 2 Frw ni ukuvuga 18% y'imisoro agomba gutangwa na Guverinoma y'u Rwanda akaba ataraboneka ndetse n'ingengo y'imari ya miliyari 9 Frw y'ingurane itaraboneka.
Kubaka imihanda y'imigenderano ku bufatanye n'abaturage
Umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu mishinga ufite muri uyu mwaka harimo n'uwo kubaka imihanda y'imigenderano ku bufatanye n'abaturage.
Nubwo iyi gahunda isa naho yagoranye cyane bitewe n'uko abaturage bashakaga kwiyubakira imihanda batangaga uruhare rwa 30% naho Leta igatanga 70%.
Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hari imihanda izubakwa aho hari haramaze gukusanywa ingengo y'imari ingana na miliyari 1,1 Frw izatangwa mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2025/2026.
Nubwo bimeze bityo ariko Umujyi wa Kigali watangaje ko uyu mushinga wagiye ukomwa mu nkokora n'ubushobozi bukiri buke bw'Umujyi mu kunganira uruhare rw'abaturage basaba gukorerwa imihanda ari benshi.
Mu bindi Umujyi wa Kigali uteganya harimo kuvugurura no guteza imbere imibereho y'abatuye mu utujagari mu bice bya Mpazi na Nyabisindu wagenewe ingengo y'imari ya 1.473.525.000 Frw.
Hateganyijwe kandi gushira ku mihanda amatara yikoresha biteganyijwe kuzatwara arenga miliyari 5 Frw. Mu ngengo y'imari y'umwaka utaha habonetse miliyoni 502 z'ama-Yene (arenga miliyari 4,9 Frw).











Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-umujyi-wa-kigali-uhanze-amaso-mu-2025-2026