Nyamagabe: Umukoro wa Minisitiri Bizimana ku bagore bagiye gusoza igifungo cya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ubwo butumwa Dr Bizmana yabutanze ku wa 24 Gicurasi 2025, ubwo yasuraga abo bagore bitegura kurangiza igifungo bari barakatiwe ku bw'uruhare rwabo muri Jenoside.

Yababwiye ko ikintu cy'ibanze bagomba gukora bakigera hanze ari ukuvugisha ukuri ku cyaha cya Jenoside, kuko ari amateka adasibangana kandi ari cyo kizabavura.

Ati 'Uruhare mwagize mujye murwemera rwaba ubufatanyacyaha cyangwa kwica. Ni byo bizabavura byonyine kuko ntimuzavurwa no gukomeza guhunga kandi ibyo muhunga twe turabizi icyo dushaka ni uko muzavugisha ukuri tukabavura.'

Yakomeje agaragaza ko kuganira n'abo bagororwa bigamije kubafasha kwisanga mu Rwanda rufite icyerekezo cy'ubumwe, rutandukanye n'urwo bakuriyemo bakanakoreramo Jenoside.

Ati 'Dushaka ko bamenya aho u Rwanda rugeze mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda no gushyira hamwe mu Rwanda rwa twese. Rutandukanye cyane na politiki y'irondabwoko n'amacakubiri bakuriyemo bamwe banayigiramo uruhare mu nzego barimo nk'ubwarimu, ubucuruzi, ubutegetsi n'ahandi. Bagomba kugenda bafite icyo cyerekezo cy'ubumwe bw'Abanyarwanda gitandukanye n'icyo babayemo'.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda kandi yasabye abo bagororwa b'abagore kuzatahana umutima wa kibyeyi mu miryango yabo, ntibasubize inyuma ubumwe abato bamaze kwigishwa.

Ati 'Bagarukane umutima wa kibyeyi basubire iwabo babwira abana n'abuzukuru ukuri kw'amateka y'ibyo bakoze n'ibyo babonye bikorwa hanyuma batange ubundi burere bugaruka mu bumwe. [...]. Bogomba gutandukana n'ibyo ba Nyiramasuhuko Pauline na ba Ntamabyaliro Agnès n'abandi batandukanye bakoraga.'

Abo bogororwa b'abagore bahawe icyo kiganiro bagaragaje kwicuza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bavuga ko biteguye gusubira mu muryango nyarwanda bagafatanya n'abandi kubaka Igihugu.

Hari n'abandi ariko bakinangiye umutima bavuga ko barenganye ari bo basabwa kwisubiraho bakavugisha ukuri kuko badashobora kwisanga mu bandi cyangwa ngo bakire icyo gikomera cy'amateka batemera ukuri kw'ibyabaye kandi na bo bagizemo uruhare.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yaganiriye n'abagororwa b'abagore bafungiye mu Igororero rya Nyamagabe ku bw'uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Igororero ry'abagore rya Nyamagabe rifungiyemo abagore 53 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abo bagore barabura igihe gito ngo barangize igihano cyabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-umukoro-wa-minisitiri-bizimana-ku-bagore-bagiye-gusoza-igifungo-cya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 23, June 2025