Muri Gashyantare 2025, nibwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakumiriye indege ziva mu Rwanda mu kirere no ku butaka bwayo, isobanura ko ari ingamba z'umutekano.
Ni icyemezo cyafashwe mu gihe umubano w'ibihugu byombi wari ukomeje kuzamba bitewe n'imirwano ihanganishije ihuriro ry'ingabo za RDC n'umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura Umujyi wa Goma kuva tariki ya 27 Mutarama 2025.
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bibabaje ko politike yivanze mu bijyanye n'ingendo z'indege.
Ati 'Hari ibyerekezo twahagaritse birimo Brazzaville, Abuja na Cotonou, kubera ko ingendo zari zababaye ndende.'
Makolo yavuze ko RwandAir ubu yashyize imbaraga mu ngendo zikorerwa mu gice cy'Iburasirazuba n'Amajyepfo, ndetse itegenya gutangiza ibyerekezo bya Mombasa na Nairobi.
Ati 'Turi gushyira ubwo bushobozi mu byerekezo byo mu Burasirazuba n'Amajyepfo (bya Afurika) binyuze mu kongera umubare w'ingendo (buri cyumweru)."
"Turi kureba kandi ku bijyanye no gutangiza ibyerekezo bishya, ibya mbere biri vuba ni Mombasa, na Zanzibar."
RwandAir ntigihanze amaso icyerekezo cya New York
Guhera mu mpera za 2016, RwandAir yatangaje ko yifuza gutangiza ingendo zigana i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ingendo zagombaga gutangira bitarenze mu 2019, gusa hahita havuka icyorezo cya COVID-19 bituma iyi gahunda yigizwa inyuma.
Yvonne Makolo yavuze ko RwandAir itagihanze amaso iki cyerekezo cyane.
Ati 'Ntekereza ko ibyo hari imbere ya COVID, twarebaga uko twashyiraho icyerekezo cya New York ariko kuri ubu ibyo byarahagaze.'
Yakomeje avuga ko nubwo RwandAir idakora ingendo zijya muri Amerika ibasha kugera mu Mijyi itanu muri iki gihugu binyuze mu bufatanye ifitanye na Qatar Airways.
Ati 'Ariko tubasha kujya muri Amerika mu mijyi itanu binyuze mu bufatanye bwo guhererekanya abagenzi na Qatar Airways, tugeza abagenzi bacu muri Amerika tunyuze Doha, turacyareba niba ari ibintu bizashoboka, ariko kuri ubu tugera muri Amerika binyuze mu mikoranire.'




