Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama y'Ishyirahamwe ry'ibigo by'Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika, AFRAA ku wa 12 Gicurasi 2025.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko Sosiyete y'u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, yabaye ikiraro gihuza Afurika n'ibindi bice bitandukanye by'Isi binyuze mu byerekezo 107 ijyamo haba mu buryo butaziguye aho ijyayo idahagaze cyangwa aho igeza abagenzi binyuze mu bufatanye n'ibindi bigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere.
Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere ya 2024 igaragaza ko RwandAir yatwaye imizigo ifite uburemere bwa toni 6,113 bingana n'izamuka rya 33% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.
Dr Ngirente yashimangiye ko ubwikorezi bwo mu kirere ari inkingi ikomeye mu bukungu bw'u Rwanda ari na yo mpamvu u Rwanda rushyira imbaraga mu bikorwaremezo biteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.
Ati 'U Rwanda rufata urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere nk'inkingi ikomeye y'iterambere ry'ubukungu bw'igihugu. Intego yacu irasobanutse. Ni ukuba igicumbi n'izingiro ry'Isi n'Akarere mu by'ingendo, ubucuruzi no guhanga ibishya. Ni yo mpamvu dushora imari mu bikorwaremezo by'ubwikorezi.'
'Turi kwagura Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya no gushyira ku murongo iby'ubwikorezi bw'ibintu.'
Yahamije ko 'Iyi ntabwo ari imishinga y'ubwikorezi gusa, ahubwo bifite uruhare runini mu iterambere ry'ubukungu, umusemburo w'iterambere ry'ubucuruzi, ubukerarugendo no guhanga imirimo.'
U Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1,3 mu mwaka wa 2024.
Icyiciro cya mbere cy'Ikibuga cy'Indege cya Kigali gishya kizuzura mu 2027, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 7 mu gihe icyiciro cya kabiri kizarangira mu 2032 gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 14.
Yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byemeye gufungura ikirere ku bindi bihugu bya Afurika byose binyuze mu mushinga uzwi nka Single African Air Transport Market, SAATM, ndetse runashyira umukono ku masezerano y'isoko rusange rya Afurika.
Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Ibigo by'ubwikorezi bwo mu Kirere, AFRAA, Abderahmane Berthe, yavuze ko ibihugu bya Afurika birimo ibigiseta ibirenge ku gusangira ikirere n'abandi ari na yo mpamvu hari aho ingendo zigihenze cyane.
Ati 'Mu bice bimwe hari ibihugu byanze kubahiriza ibijyanye no koroherezanya urujya n'uruza ku byerekeye ingendo zo mu kirere.'
Yavuze ko nubwo ishyirahamwe ayoboye atari ryo rifite ububasha kuri iki kibazo ariko buri mwaka bakorana n'ibigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere hakarebwa imbogamizi kugira ngo bizakemurwe ku rwego rwa Afurika Yunze Ubumwe.





