Rubavu: I&M Bank Rwanda PLC yatanze Miliyoni 23 Frw zizafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi miliyoni 23 Frw harimo Miliyoni 18 Frw zizakoreshwa mu gutera ingabo mu bitugu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 16 no mu gutunganya ubusitani bwo ku Rwibutso rwa Komine Rouge, mu gihe izindi Miliyoni 5 Frw zizakoreshwa mu micungire y'imyanda rusange no gushyigikira gahunda y'isuku mu mujyi wa Rubavu.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yavuze ko inkunga y'amafaranga bagenewe na I&M Bank Rwanda PLC izabafasha mu rugendo rwo kwiyubaka no kubungabunga amateka ya Jenoside.

Ati 'Inkunga duhawe na I&M Bank Rwanda PLC ni urugero rwiza rwo kwiyubaka no guteza imbere abarokotse Jenoside mu rugendo barimo rwo kwiyubaka kandi izadufasha kubungabunga amateka yo ku Rwibutso rwa Komine Rouge.'

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Mutimura Benjamin, yavuze ko kwifatanya n'abarokotse Jenoside kwibuka ari inshingano no guharanira amahoro kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Ati 'I&M Bank Rwanda PLC n'ikigo cy'imari ariko dufite inshingano ngari zo kwifatanya n'abanya-Rubavu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kwibuka no gushima ubutwari bw'abayihagaritse, aho twaje kubafasha mu rugendo barimo rwo kwiyubaka tubabwira ngo bakomere kandi bakomeze gutwaza.'

Yakomeje avuga ko I&M Bank Rwanda PLC ishimira ubutwari bw'Abarokotse, ndetse aboneraho kubasaba gukoresha neza inkunga bahawe kugira ngo izabafashe kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda PLC, Nikhil Rustam Hira, yavuze ko inkunga batanze ari iyo gutera ingabo mu bitugu, ndetse anabizeza ko ubufatanye bwa I& Bank Rwanda Plc n'Akarere ka Rubavu butazarangira.

Ati 'Ubufatanye bwa I& Bank Rwanda PLC n'Akarere ka Rubavu ntibuzarangira, niyo mpamvu twaje kubatera ingabo mu bitugu, tunaboneraho gushimangira uruhare rwacu kugira ngo Igihugu kibemo ubumwe.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yashimye uruhare rwa I&M Bank Rwanda PLC mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Twishimiye uruhare rwa I&M Bank Rwanda PLC rufatika, ibi byose bisobanuye ubumwe kuko iyi nkunga iradufasha gukomeza kongerera agaciro Urwibutso rwa Komine Rouge no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwiyubaka, turayirebera kandi mu gusubiza agaciro abari barakambuwe.'

Abakozi ba I&M Bank Rwanda PLC basobanuriwe amateka y'Urwibutso rwa Komine Rouge
Abayobozi b'iyi banki kandi bashyize indabo ku mva
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Mutimura Benjamin yavuze ko kwifatanya n'abarokotse Jenoside kwibuka ari inshingano no guharanira amahoro kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi
I&M Bank Rwanda PLC yageneye Akarere ka Rubavu Miliyoni 23 Frw zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
I&M Bank Rwanda PLC yageneye Akarere ka Rubavu Miliyoni 10 Frw zo gutunganya ubusitani ku rwibutso rwa Komine Rouge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-i-m-bank-rwanda-plc-yatanze-miliyoni-23-frw-zizafasha-abarokotse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)