
Ni ingingo yagarutsweho mu bukangurambaga bwatangijwe na Enviroserve Rwanda bwiswe 'Kusanya E-Waste' buhuriweho n'inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y'Ibidukikije, Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, GIZ Rwanda n'abandi batandukanye.
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe i Kigali ku wa 28 Gucurasi 2025 bugamije gushishikariza Abaturage kurushaho kuvangura imyanda y'ikoranabuhanga n'iy'ibikoresha amashanyarazi n'indi isanzwe, kuko yo igomba kujyanwa ahabugenewe.
Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve Rwanda, Mbera Olivier yavuze ko mu Rwanda bafite amakusanyirizo mu turere 24, aho ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibikoresha amashanyarazi bikurwa, bikajyanwa mu Bugesera ahari uruganda rubitunganya.
Yavuze ko ibihagejejwe bivangurwa bimwe bikanagurwamo ibindi bikoresho, ibindi bigatwikwa mu buryo burengera ibidukikije ariko ko umubare w'abaturage babyitabira ukuri muto.
Ati 'Turabizi ko abaturage baba bafite ibikoresho bitagikora mu ngo zabo nk'amapasi, amafirigo, amatelefone n'ibindi bishobora kubateza indwara, bigahumanya abana babikinisha cyangwa bigahumanya ibidukikikije. Ntabwo dushaka ko mubizana kuko bishobora kubateza ibyago ahubwo bigomba kugera ahabugenewe bikanagurwa.'
Mbera yongeyeho ko buri mwaka Enviroserve ibasha kunagura no gutunganya toni ziri hagati ya 1000 na 2000 ku mwaka kandi ko bingana na 80% by'imyanda yose ikomoka ku bikoresho by'ikorabahanga n'ibikoresha amashanyarazi iri mu Rwanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yavuze ko u Rwanda nk'Igihugu kiri gukataza mu ikoranabuhanga ari ngombwa cyane kwita ku micungire y'imyanda irikomokaho.
Ati 'Mu gihe dukomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga tugomba no gufata inshingano zo kumenya kubungabunga ibidukikije rishobora kwangiza. Gukusanya ni intambwe y'ingenzi mu iterambere ry'ikoranabuhanga itwibutsa ko mu gihe turikoresheje neza tuba tubungabunga ubuzima bwacu, ibidukikije ndetse n'ejo hazaza.'
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukijije, Dr Cyiza Béatrice yavuze ko ubwo bukangurambaga bwo kwita ku myanda y'ikoranabuhanga n'ibikoresha amashanyarazi bumaze igihe ariko ko imibare igaragaza ko abaturage bagisabwa kuzamura imyumvire mu kubyitaho.
Ati 'Kuva mu 2016 twasohoye politiki yo gukusanya neza imyanda ikomoka ku bikoresho by'ikoranabuhanga ndetse mu 2018 hajyaho Enviroserve ndetse hagenda hajyaho n'andi mabwiriza. [...]. Turi kugenda twitabira ikoranabuhanga ni byiza ariko se nyuma yaho dukora iki?. Ni ikintu tugomba guhera ubu tukamenya icyo gukora kuko ikoranabuhanga rikomeje kugenda ritera imbere.'
Dr. Cyiza yongeyeho ko muri Afurika hinjira amatoni menshi y'ibikoresho by'ikoranabuhanga harimo n'ibyakoze bidacungwa neza ku buryo abantu bakwiye gutekereza kabiri mu gucunga imyanda ibikomokaho kuko ihinduka uburozi mu gihe runaka kandi ishobora gukurwamo ibindi bikoresho ahubwo.





