
Ni mu gihe abandi ibihumbi 500 bazahabwa amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.
Hazibandwa ku rubyiruko kuko ruri kuzamuka ku muvuduko uri hejuru, aho imibare y'ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 yerekana ko umubare w'urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 ugera kuri 65,3%.
Bijyanye n'uko ahazaza h'iterambere ry'Isi hashingiye ku iterambere ry'ikoranabuhanga. Nk'agaciro k'isoko ryo gukora porogaramu za mudasobwa kazagera kuri miliyari 1.000$ bitarenze 2028.
Banki y'Isi igaragaza ko urwego rw'ikoranabuhanga mu 2022 rwari rwihariye 15,5% by'umusaruro mbumbe w'Isi.
Bivuze ko niba umusaruro mbumbe w'Isi mu 2022 wari miliyari ibihumbi 105$, urwo rwego rwari rwihariye miliyari ibihumbi 16$.
Imibare igaragaza kandi ko gushyira imirimo ku ikoranabuhanga imwe ikajya yikora (automation) bigizwemo uruhare n'abahanga muri coding bishobora kuzamura umusaruro kugera kuri 40%.
U Rwanda rwabibonye kare maze rushyiraho gahunda izwi nka '1 Million Rwandan Coders (1MRC)'.
1MRC ikurikiranwa n'Inama igamije ikoranabuhanga ridaheza (Digital Inclusion Council: DIC) ku bufatanye na Minisiteri y'Ikoranabuhanga.
Uyu muhigo uzafasha mu kuziba icyuho kijyanye n'ubumenyi mu by'ikoranabuhanga, guhanga imirimo n'indi mishinga iri mu cyerekezo 2050, aho u Rwanda ruzaba rubarizwa mu bihugu bikize.
Intego ni ukubakira Abanyarwanda ubushobozi mu bumenyi bukenewe mu by'ikoranabuhanga, cyane muri iyi Si ikataje mu ikoranabuhanga no kugira u Rwanda igicumbi cy'impano mu by'ikoranabuhanga.
Uretse kurema abaganga, bizafasha no mu kwimakaza udushya mu mirimo itandukanye, no guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ni gahunda ya leta kandi izafasha mu guhanga imirimo byibuze itari munsi y'ibihumbi 250 buri mwaka. Byose bizagerwaho iryo koranabuhanga ribigizemo uruhare rufatika.
Ifite icyo ivuze ndetse ikenewe mu Rwanda kuko nk'ubu ubushomeri mu rubyiruko rugeze kuri 18,8% bigatizwa umurindi n'uko rwinshi muri rwo nta bumenyi bwifuzwa ku isoko ry'umurimo rufite.
Ikindi ni uko u Rwanda rwiyemeje guha abaturage barwo bari mu gihe cyo gukora bagera kuri miliyoni 8,3, ubumenyi bukenewe ku ku isoko.
Aha ruzaba ruri mu bya mbere byahanze imirimo myinshi, himakazwa imirimo ishingiye ku dushya dutanga ibisubizo ku bibazo abaturage baba bafite ariko hanazamurwa ibijyanye no kwihangira imirimo.
Nubwo ari gahunda idaheza ariko igenewe cyane abari hagati y'imyaka 18 na 35, ibigo mpuzamahanga by'ikoranabuhanga n'abashoye imari mu rwego rw'ikoranabuhanga mu Rwanda.
1MRC izashyirwa mu bikorwa mu buryo butandukane binyuze mu gufasha abantu kubona aho bakura ubumenyi mu by'ikoranabuhanga hatangwa amahugurwa atandukanye, gutanga amasomo atangirwa impamyabushobozi, imenyerezamwuga n'amahirwe y'imirimo ijyanye n'ikoranabuhanga hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye.
Umwe mu bafatanyabikorwa bari gufasha kugira ngo hahunda ya 1MRC igerweho ni TeKnowledge, ikigo cyibanda ku guteza imbere serivisi z'ikoranabuhanga by'umwihariko iry'ubwenge buhangano, umutekano mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'ibindi.
Ubwo yavugaga kuri iyi gahunda, umuyobozi muri iki kigo gifite amashami 19 mu Isi, Yvankester Amaife, yavuze ko mu Rwanda yahabonye ubushake mu bijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga uhereye ku nzego zo hasi.
Ati 'Muri TeKnowledge tuzi neza uburyo gushora imari mu kubakira abantu ubushobozi mu bumenyi bw'ikoranabuhanga byafasha mu kugera ku musaruro uhambaye. Ni yo mpamvu 1MRC yanyemeje, ni uguha ibihumbi by'ababyiruka uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe ahari. Izingiro ry'ahazaza mu bijyanye n'impano mu by'ikoranabuhanga riri mu Rwanda. Dutewe ishema no kuba turi hano.'
Umuyobozi ushinzwe imishinga mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Murimo, Fatima Elsanousi, yavuze ko impinduramatwara mu bijyanye n'ikoranabuhanga igamije guteza imbere abaturage, hitabwa ku bushobozi no gutegura uko ahazaza h'umurimo hazaba hameze.
Ati 'Ni inkingi mwikorezi mu kubakira urubyiruko ubushobozi, rugahabwa ubumenyi bukenewe kugira ngo rugire uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikorwanabunga.'
Elsanousi yagaragaje ko ILO izirikana akamaro ko guteza imbere ikoranabuhanga mu kwimakaza umurimo unoze, udaheza ndetse unahesha agaciro abawukora.
Ati 'U Rwanda rukomeje kugarahaza ko ruyoboye muri ibi bintu bigizwemo uruhare na gahunda ya 1MRC ifasha abantu kubona ubumenyi bujyanye n'ikoranabuhanga.'
