RSB igiye kujya iha ibigo icyemezo cyo kwimakaza uburinganire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe ibigo by'abikorera byimakaje ihame ry'uburinganire mu mikorere yabyo byahabwaga icyemezo cy'ubuziranenge mu bijyanye n'uburinganire n'Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagabo mu Iterambere ry'Igihugu (GMO).

Ni gahunda uru rwego rwatangiye mu 2018 ndetse mu bigo 50 byayitabiriye, 30 muri byo byamaze guhabwa icyo cyemezo cya GMO, nkuko uru rwego rwabitangaje ku wa 15 Gicurasi 2025, mu nama yahuje RSB, GMO, n'izindi nzego zitandukanye.

Umuyobozi wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko iyi gahunda bayitangiriye mu bigo by'abikorera kuko ari ho hagaragaraga icyuho mu kwimakaza uburinganire, gusa kuva bayitangira hagaragaye impinduka muri ibyo bigo nubwo hari ibikiri inyuma.

Yagize ati 'Iyo urebye mu bigo bikora ibijyanye n'ikoranabuhanga cyangwa ubwubatsi usanga umubare munini haba mu bakozi bo hasi cyangwa mu buyobozi ari bagabo.'

Icyakora agaragaza ko hari icyizere ko bizahinduka kuko abantu batangiye kumenya icyiza cyo kubahiriza ihame ry'uburinganire ndetse anasaba ababigezeho guhozaho.

Yagize ati 'Hari ibigo byinshi bishaka kujya muri iyi gahunda kuko bamaze kubona inyungu irimo. Kugira ngo iyi gahunda igerweho bisaba ko abayobozi babyumva kandi bagahozaho, haba mu nzego za Leta n'izabikorera kuko ni inyungu zacu twese.'

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko kugira ngo uburinganire bugerweho bisaba kureba ikibazo nyamukuru gituma butagerwaho.

Yagize ati 'Tugomba gukemura ibibazo byose bituma uburinganire butagerwaho duhereye mu mizi, ndashishikariza ibigo byose gukora ibishoboka mu kubahiriza uburinganire, bigenzura amategeko yabyo, gahunda zabyo n'uburyo zishyirwa mu bikorwa.'

Iki kirango kizajya gihabwa ikigo cyagaragaje impinduka mu kwimakaza ihame ry'uburinganire zirimo korohereza abagore babyaye kwita ku bana babo, kugaragaza uburinganire mu mirimo ihabwa abakozi b'abagore n'abagabo, n'uburyo bahembwamo.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko amasoko mpuzamahanga asigaye asaba ibicuruzwa kwerekana ko igihe byakorwaga byujuje ihame ry'uburinganire bityo byatumaga ibicuruzwa byo mu Rwanda bitagera kure.

Yagize ati 'Twagiye tubona ibicuruzwa byacu bijya ku masoko mpuzamahanga bakabaza bati 'mwemeza gute ko ihame ry'uburinganire ryubahirijwe igihe hakorwaga ibi bicuruzwa?' Niyo mpamvu rero twashyizeho ikirango cy'ubuziranenge gishobora guhabwa ibicuruzwa bitandukanye bigera kuri ayo masoko mpuzamahanga kugira ngo aho tutabashaga kugera naho tuhagere.'

Iki kirango kizajya kimara imyaka itanu, ndetse gitangirwe ubuntu uretse ku nganda nini zizajya zitanga ibihumbi 100 Frw.

Umuyobozi wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko ibigo bimaze kumenya akamaro ko kwimakaza ihame ry'uburinganire
Umuyobozi Mukuru wa RSB, yavuze ko iki kirango kigiye kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda
Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko ikibazo cy'uburinganire kigomba gukemuka gihereye mu mizi
Ibigo by'abikorera n'inzego zitandukanye byiyemeje kwimakaza ihame ry'uburinganire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rsb-igiye-kujya-iha-ibigo-icyemezo-cyo-kwimakaza-uburinganire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)