Aba baturage batawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Rugembe mu Kagari Taba mu Murenge wa Muhura.
Mu bafashwe harimo umugabo w'imyaka 45, umugore w'imyaka 46, umusore w'imyaka 19 n'umusore wari umumotari w'imyaka 25 akaba ari na we watwaraga aya matungo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko aba baturage bane bafashwe ahagana saa tatu za mugitondo nyuma yo kwiba ingurube enye, bagafatwa bamaze kubaga ebyiri bagiye kugurisha inyama zazo.
Ati '' Abaturage bakwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ubujura bw'imitungo yabo birinda gutanga icyuho cyo kwibwa. Buri wese yumve ko afite inshingano zo kurinda imitungo ye n'iy'abandi, abafite ingeso zo kunyuranya n'amategeko bumva batungwa n'iby'abandi bakwiriye kubireka kuko ni ibikorwa binyuranyije n'amategeko.''
SP Twizeyimana yakomeje avuga ko Polisi n'izindi nzego bafatanya batazigera bihanganira aba bantu biba abaturage ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.
Yakomeje avuga ko abantu bacuruza ibyibano n'abacuruza inyama zitazwi inkomoko ari icyaha, akaba yasabye abaturage gutanga amakuru y'ababikora.
Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Muhura na moto bakoreshaga.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bane-bibaga-ingurube-z-abaturage-batawe-muri-yombi