
Babibwiwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwahujwe n'ubwo gukoresha 'casques' zujuje ubuziranenge.
Ni igikorwa cyabereye kuri Sitade ya Nyagatare, ahahurijwe abamotari barenga 1000 berekwa ibibi byo gukoresha 'casques' zitujuje ubuziranenge.
Ubu bukangurambaga buri gukorwa na Minisiteri y'Ibikorwaremezo na Polisi y'u Rwanda, aho bari kuzenguruka igihugu bereka abamotari 'casques' zujuje ubuziranenge bakwiriye gukoresha.
Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda wungirije mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CSP Habintwari Vincent, yavuze ko abamotari bafatiye runini Abanyarwanda benshi ari nayo mpamvu Leta ibitaho umunsi ku munsi.
Yabasabye gukoresha 'Casques' zujuje ubuziranenge kuko igice cy'umutwe kidashobora gusimbuzwa iyo kigize ikibazo.
Ati 'Umutwe ntugira 'piece' iwusimbura iyo umenetse biba birangiye. Niyo mpamvu tubasaba kwambara ingofero zujuje ubuziranenge, kuko nizo zishobora kurinda ubwonko bwanyu mu gihe cy'impanuka. Hari abambara 'casques' gusa ngo bagire uko basa cyangwa baboneke neza imbere y'ababagenzura, nyamara iyo 'casques' ari mbi nta cyo imumarira igihe ugeze mu kaga.''
CSP Habintwari yasabye abamotari b'i Nyagatare kutambara 'Casques' zidafite ubushobozi bwo kurinda umutwe, izishaje cyangwa se izacitse kuko ngo ntacyo zabamarira mu gihe bakoze impanuka.
Niyomukunzi Gad uri mu bamotari bitabiriye iyi nama, yasabye Polisi kubafasha kurwanya abiyitirira umwuga w'ubumotari kuko ari bamwe mu babasebya baba bambaye 'casques' zitujuje ubuziranenge, hakaba n'abagenda mu muhanda batazambaye.
Ndizeye Emmanuel we yagize ati 'Nari nsanzwe nambara 'casques' ariko sinarinzi akamaro kayo, ubu nsobanukiwe ko ariyo yonyine yatuma nsigara ndi muzima igihe impanuka yabaye. Niyemeje kujya nambara 'casques' kandi ikomeye.''
Akarere ka Nyagatare kabarizwamo abamotari barenga 1500 bakorera mu mirenge itandukanye cyane cyane mu Mujyi wa Nyagatare. Kuri ubu u Rwanda rukeneye miliyari 5 Frw zo kuvana ku isoko 'casques' zitujuje ubuziranenge.





