
Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 nibwo IFAK yibutse abari abarezi, abakozi, abanyeshuri n'abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki gikorwa hanashyizwe indabyo ahari amazina y'abiciwe muri IFAK bose, ubu imibiri yabo ikaba yarashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Umuyobozi wa IFAK, Padiri Jean Bosco Ntirenganya, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside ari inshingano n'umwenda Abanyarwanda bafitiye abazize Jenoside. Yavuze ko nk'ikigo cy'ishuri, kwibuka ari ugutoza abana guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira ko ibyabaye byakongera ikindi.
Ati "Kwibuka ni umwanya wo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bidufasha kandi gukumira icyadusubiza mu mateka mabi no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu gihugu no hanze yacyo".
Nsengimana Alphonse, wari uhagarariye IBUKA yashimiye IFAK kuba yarateguye iki gikorwa kuko ari umurongo mwiza wo guhangana n'abakomeje gupfobya Jenoside cyane cyane kwigisha abato gukumira Jenoside no guhangana n'abayipfobya.
Ashingiye ku mateka y'u Rwanda, yagaragaje uko abakoloni b'Ababiligi babaye umusingi w'amateka asharira y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside.
Ati "U Rwanda rwarapfuye ariko rugira n'intwari zongeye kuruzura. Twibaze iyo u Rwanda rutagira amaboko y'abanyarwanda bahagaritse Jenoside kuko yabaye amahanga yose arebera".
Amb. Senateri Joseph Nsengimana wari umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, akaba ari n'umwe mu banyeshuri batangiranye na IFAK, yavuze ko yize muri iri shuri ku mpamvu zifitanye isano n'amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane guheza Abatutsi mu mashuri n'irindi hohoterwa.
Amb. Nsengimana yagarutse cyane ku nyigisho ziva mu dukino tw'abana bato bakina bagaragaza neza icyiza cy'ineza no kugira urukundo aho inabi isimbuzwa ineza.
Ati "Icyiza gitsinda ikibi ariko kubaka icyiza biragora bifata igihe... umurage mwiza ni uw'urukundo, urukundo nyarwo zuzira inabi'.
Yavuze ko icyiza kizana ibyiza byinshi kandi ari cyo yifuriza u Rwanda n'abanyarwanda, u Rwanda rufite ubukire kandi rugije abaturage bafite indangagaciro z'urukundo.
Abanyeshuri ba IFAK baganiriye na IGIHE bashimye leta y'u Rwanda yongeye guhuza abanyarwanda bakaba kuri ubu babana nta kwita ku moko. Bashimira ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi zigakomeza kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.
Abamaze kumenyekana ko baguye muri iri shuri riri ku Kimihurura barenga 85 harimo abarimu, abanyeshuri n'abaturage bari bahahungiye.
IFAK yakoze iki gikorwa mu gihe abanyarwanda n'Isi yose muri rusange bakiri mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw'abasaga miliyoni.











