
Yabigarutseho ubwo hasozwaga ukwezi kwa Gicurasi kwahariwe ibijyanye no guteza imbere umurimo, mu biganiro byitabiriwe n'abakozi, abakoresha bo mu nzego za leta, iz'abikorera, imiryango itari iya leta, sosiyete sivile n'abandi.
Ni ibiganiro bya biri no mu murongo wa leta aho muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere u Rwanda rwiyemeje ko mu myaka itanu ruzahanga imirimo ingana na miliyoni 1,25.
Minisitiri Nkulikiyinka kandi yibukije ko guhanga imirimo bijyana no kwizigama abantu bagashora ahizewe nko mu migabane no mu bindi bigo byashyizweho bibafasha kwimakaza iterambere rirambye.
Ati 'Nta mafaranga aba make iyo uzigama. Iyo ari make ariko mukayahuza aba menshi agatubuka agashorwa mu mishinga, ba nyirayo bakunguka n'igihugu kikunguka. Ni amafaranga ajya mu bukungu bw'igihugu na ba bandi babura amafaranga y'igishoro bakaboneka. Twese tubyinjiyemo igihugu cyatera imbere n'abizigamye bikaba uko.'
Nk'uwahisemo kugura impapuro mpeshwamwenda ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda (RSE) atanga ibihumbi 100 Frw akajya ahabwa inyungu ya 11% ku mwaka iruta izindi zose zitangwa ku wabikije amafaranga muri banki kuko ibyo bigo by'imari bitanga iri hagati ya 8% na 9%.
Ushaka gushora ahadahomba kandi hizewe na bwo ashobora gushora nko mu Kigega mu Kigega RNIT Iterambere Fund (RIF), aho kwizagamira muri bihera ku 2.000 Frw kandi abanyamigabane bacyo bungukirwa buri mwaka igera kuri 11,78%.
Minisitiri Nkulikiyinka ati 'Duhindure imitekerereze twizigame kugira ngo dushobore kugira byinshi tubigeraho. Kuva na kera ntabwo umusaruro wawuriraga kuwumara, ahubwo wizigamiraga n'ibizagufasha mu minsi izaza. Icyo kintu tukigarure.'
Uretse guteza imbere ababikora Minisitiri Nkulikiyinka yagaragaje ko kwizigama bizanaba urufunguzo ku baza gushora imari mu Rwanda kuko babona icyizere abaturage bagirirana, bikazafasha muri gahunda ya leta yo gukuba kabiri ishoramari ritari irya leta, rij kuri miliyari 4,6$ mu 2029.
Umujyanama mu bya Tekiniki mu Rwego rw'u Rwanda Rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA), Dr. Ndahiro James yerekanye ko abantu batagomba kuzigama ari uko bamaze kurya, ahubwo bazigama bakarya ibisigaye.
Yavuze ko abakoresha baba aba leta n'abikorera bakwiriye gufasha abakozi babo kwizigamira no kubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko ry'imari n'imigabane.
Ati 'Bakwiriye gufashwa kugira ngo ejo heza habo hazameze neza. Niba umukozi umuhemba 1000 Frw mwagakwiriye kuvugana 100 Frw ukarimuzigamira noneho na we ukamwongereraho 50 Frw. Bizatuma umukozi akora yishimye n'abakoresha babone abakozi bashaka gukora kuko bazi inyungu.'
Imibare ya Minisiteri y'Ubucuruzi igaragaza ko ibigo by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse bigize 98% by'amasosiyete yose mu Rwanda, kandi bikaba bitanga akazi ku bantu barenga miliyoni 2,5.
Dr. Ndahiro yavuze ko bene ibyo bigo baba bakeneye ibitekerezo by'uko bakora imirimo yabo ibyara inyungu, abantu bakaba bafite inyota yo gushoramo amafaranga ba nyir'ibigo na bo bakaba banoza ibyo bakora.
Ati 'Ibyo bakora bijye mu mucyo, amakuru yose akajya ahabona, abashoramari na bo bakazana amafaranga. Ku isoko ry'imari natwe twashyizeho gahunda yo gufasha abafite ibyo bigo kunoza imishinga hanyuma bakajya kuyimurikira abafite amafaranga inoze.'
Umusaruro w'iri soko ry'u Rwanda ry'imari n'imigabane mu 2024 wavuye kuri miliyari 100 Frw, ugera kuri miliyari 129 Frw, bigaragaza ubwiyongere bwa 126% ugereranyije n'umwaka wabanje.
Ni mu gihe Ikigega RNIT Iterambere Fund (RIF) cyakusanyije miliyari 17,6 Frw y'ubwizigame bw'abanyamigabane bacyo mu 2024 bingana n'ubwiyongere bwa 45,6% ugereranyije n'umwaka wa 2023.
Dr. Ndahiro agaragaza ko uko gutera imbere kw'ibyo bigo n'ibindi, bigaragariza ushaka gushora ku isoko ry'imari n'imigabane nta kabuza, azunguka ariko akanagira uruhare mu guhamya intego y'u Rwanda y'uko mu 2050 ruzaba rubarirwa mu bihugu bikize.










Amafoto: Kwizera Moses