
Inka za Girolando zibaho binyuze mu guhuza ubwoko bubiri bw'inka bwa Gyr na Holstein-Friesian.
Inka zo mu bwoko bwa Gyr, zizwi nka Zebu zituruka mu Buhinde, zihanganira ubushyuhe bwinshi n'indwara zitandukanye. Ni mu gihe inka zo mu bwoko Holstein-Friesian, zituruka mu Burayi, zizwi cyane ku kugira umukamo utubutse ariko zidashobora kwihanganira indwara zo mu karere.
Ubwoko bwa Girolando bworowe bwa mbere muri Brésil buzwiho gutanga amata menshi no kwihanganira ubushyuhe n'indwara.
Brésil ni cyo gihugu gitunganya ku bwinshi inka za Girolando, ndetse hejuru 80% by'amata yaho aturuka mu nka za Girolando.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Uwituze Solange yagize ati 'Ziberanye n'ikirere cyacu kandi zitanga umusaruro mwiza haba ku nyama no ku mata'
The New Times yanditse ko u Rwanda rwifuza guteza imbere ubworozi bw'inka za Girolando, nyuma y'uko Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Marc Cyubahiro Bagabe aherutse gusura ikigo gitunganyirizwamo intanga z'inka za Girlando muri Brésil.
Ni uruzinduko rwari rugamije gushaka uko impande zombi zafatanya hakaboneka icyororo cyiza cy'inka mu Rwanda.
Bagabe yavuze ko hakenewe ubufatanye n'ibindi bihugu ngo haboneke icyororo gitanga umukamo mwinshi.
Ati 'Kugeza ubu, umukamo ku nka imwe mu Rwanda uracyari hasi cyane, ugera hafi litiro 10 ku munsi'
Yahamije ko hari abafite inka z'ubwoko bwiza banazitaho uko bikwiye ku buryo ku munsi zikamwa litiro 40.
Ati 'Tugomba gukora ibishoboka byose ngo twongere umukamo. Ubwoko bwihanganira ikirere cya Afurika, nka ziriya zo muri Brésill, bushobora kudufasha. Dushobora kuzitumiza aho ari ho hose bafite ikoranabuhanga rigezweho, Brésil ikaba ari hamwe muri ho.'
Minisitiri Cyubahiro yavuze ko ikirere cy'u Rwanda gisa n'icya Brésil ku buryo abantu n'amatungo boroherwa no kwisanga muri ibyo bice.
Yashimangiye ko u Rwanda rushyize imbere gahunda yo korora amatungo yihanganira imiterere y'ikirere cy'igihugu.
Ati 'Tugira amahirwe yo kugira inka z'inyambo z'umwimerere, zikomoka mu karere. Ni ubwoko bw'inka z'ingirakamaro ku gihugu bushobora gutanga uturemangingo twatanga ubudahangarwa ku ndwara ziboneka mu karere. Dushobora kuvanga uturemangingo tw'inyambo n'utw'izindi nka zo mu bindi bice zitanga umukamo utubutse hakavamo icyororo gifite ubudahangarwa kandi zitanga umusaruro.'
U Rwanda rumaze gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye, zirimo no kunoza ubwoko bw'amatungo, hagamijwe kongera umukamo n'inyama.
Muri Werurwe 2025, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Edouard Ngirente yatangaje ko umukamo w'amata mu gihugu hose ugeze kuri litiro miliyoni 2,9 ku munsi.
Ni mu gihe uruganda rutunganya amata y'ifu rw'i Nyagatare rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 650 z'amata ku munsi ariko kugeza ubu rutunganya litiro ibihumbi 292,5 ku munsi kubera ubuke bw'amata rugemurirwa.
