Karongi: Umukobwa w'imyaka 30 yishwe n'ababanje kumusambanya - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Byabereye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Gasura mu Murenge wa Bwishyura tariki 19 Gicurasi 2025.

Saa Moya n'Igice z'umugoroba nibwo umugore witwa Nyirabagwira Thérèse, usanzwe ari Umuyobozi w'Isibo yatahaga avuye mu isoko abona inkweto muri kaburimbo.

Kubera ko hagwaga imvura y'ubujojo anyura mu rugo ajya kuzana umutaka, anabimenyesha umuturanyi ngo aze barebe ibyo aribyo.

Bahageze barebye munsi y'umuhanda bahabona igikapu kirimo Bibiliya na mudasobwa, bigiye hepfo babona hari umukobwa wahapfiriye babona baranamuzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Saïba Gashanana yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n'inzego z'umutekano batangira iperereza.

Ati "Ikigaragara bamwishe bamaze kumusambanya, kuko yari yambitswe ubusa yanahambirijwe igitambaro ku munwa. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ababikoze. Mukanya tugiye gukorana inama n'abaturage tubahe ubutumwa bw'ihumure tunabasabe ko baduha amakuru yafasha mu iperereza".

Gitifu Gashanana yasabye abaturage kwirinda ibyaha no kudakuka umutima kuko ibyabaye bitakwitirirwa abaturage bose.

Umurambo w'uyu mukobwa wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma ariko biteganyijwe ko woherezwa i Kigali kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umukobwa-w-imyaka-30-yishwe-n-ababanje-kumusambanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, August 2025