
Ibi yabivuze ubwo iyi Sosiyete yizihizaga umunsi Mpuzamahanga w'Abakozi, no kubashimira umusaruro baba baragezeho mu mwaka washize.
Uyu muyobozi yashimangiye ko mu mikorere y'ikigo aho kiva kikagera umuntu w'ingezi ari umukozi ugikoramo kuko ari we utanga umusaruro, ari na yo mpamvu bakomeza kwibutsa abakozi babo akamaro bafite.
Yagize ati 'Umuntu w'ingenzi wa mbere mu kigo ni umuntu ugikorera, umusaruro wose ikigo kibona n'uwo gishobora kubona ushingira ku mukozi, ni ubutumwa rero twongera kwibutsa abakozi ko tubizi ko ari bo bingenzi mu mikorere y'ikigo no mu mibereho yacyo.'
Ibi birori byaranzwe no kwidagadura, gukina, no gusabana hagati y'abakozi n'abayobozi babo, aho bakinnye imikino itandukanye irimo iyo gukorera mu matsinda, gukina umupira w'amaguru, Volleyball, n'indi.
Bahizi Alex yavuze ko iyi mikino ari yo gutuma abakozi bakomeze kugira ubuzima bwiza, dore ko inabafasha gukora neza.
Ati 'Iyi mikino yose tuyikora dufite icyo tugamije, icya mbere ni kwidagadura no kugira ngo abakozi bagire ubuzima bwiza bufite imbaraga, kuko umubiri mwiza ari wo utuma umutwe ukora neza, ikindi gikomeye ni uko ari imikino yigisha.'
Yerekanye ko iyo mikino igaragaza ingorane zose umukozi yahura na zo, ibituma inshingano zitagenda neza n'uburyo gukorera hamwe no kunganirana bifasha guhangana n'izo mbogamizi.
Yavuze ko abumva ikoranabuhanga rizasimbura umuntu mu murimo bibeshya, kuko iryo koranabuhanga ryazanywe n'umuntu ndetse ari nawe uzaguma arikoresha, nubwo rishobora kugabanya abakozi.
Yagize ati 'Dufite imashini, dufite ikoranabuhanga ririmo irya AI, abantu bakeka ko rizasimbura umuntu ariko ntiriramusimbura. Ikindi iryo koranabuhanga rizanwa n'abantu, nitumara kurimenyera bazongera batekereze n'irindi.'
Ibi birori byaherekejwe no guhemba abakozi bahize abandi mu myitwarire myiza mu kazi bashinzwe, haba mu mwaka ushize ndetse no mu gihe cyose bamaze bahakora.
Umukozi muri BK Insurance, Kayitesi Sylivie, yavuze ko kubona bagenzi be bahembwe bimuha imbaraga zo kurushaho gukora cyane kugira ngo na we ubutaha azabe ari mubahembwe.
Umuyobozi mukuru wa BK Insurance,Bahizi Alex, yasoje ashimira abakozi bose, anabibutsa ko iterambere ry'ikigo rishingira ku bwitange bwabo bwa buri munsi.
Ndetse anabakangurira kurushaho kwitanga mu mirimo, gukorana n'abandi, kugira umurava, gukunda umurimo, no gushishikariza bagenzi babo gukorana nk'ikipe.






