
Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025 ubwo i Kigali haberaga igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 77 y'ubwigenge bwa Israel.
Israel yatangaje ubwigenge bwayo ku ya 14 Gicurasi 1948, iryo tangazo ryasomwe na David Ben-Gurion, wabaye Minisitiri w'Intebe wa mbere wa Israel.
Ni umunsi w'ingenzi cyane mu mateka ya Israel n'Abayahudi ku isi yose, kuko ugaragaza iherezo ry'imyaka amagana bamaze badafite igihugu.
Ambasaderi Einat Weiss yavuze ko imyaka 77 ishize iki gihugu kimaze kugera kuri byinshi mu rugendo rw'iterambere, haba mu buhinzi, ikoranabuhanga n'izindi nzego, ashimangira ubufatanye n'u Rwanda.
Ati 'Israel n'u Rwanda bifitanye amateka yihariye n'ubufatanye bushingiye ku cyizere, iterambere, ubumwe n'icyerekezo kimwe. Twese turi ibihugu bito ku buso, ariko dufite imbaraga n'ubushake bwo guhindura amateka yacu no gukora amateka mashya,'
Yavuze ko Israel, nubwo ari igihugu gito ku buso imaze kuba ubukombe mu kuba igicumbi cy'ubuhanga n'ikoranabuhanga rihanitse, kandi ko yiteguye gusangiza ubwo bumenyi n'u Rwanda.
Ati 'Israel izakomeza gusangira ubumenyi bwayo n'u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ihindagurika ry'ibihe, kubona ibisubizo birambye by'amashanyarazi no kwita ku buzima bw'abaturage benshi bari kwiyongera. Twiteguye gufatanya n'abikorera mu mishinga y'ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n'ingufu zisubira.'
Yashimye uburyo u Rwanda rwakiriye impuguke z'Abanya-Israel zifasha mu by'ubuhinzi, gukemura ibibazo byo kuhira, kwigisha urubyiruko no kubaka ubushobozi bw'abikorera, avuga ko byose bigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'Icyerekezo 2050.
Yongeye kugaragaza ko igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyagabwe n'umutwe wa Hamas cyashimangiye ko hari abantu batifuriza ineza Israel bityo ko izakomeza gushyira imbere umutekano wayo.
Yavuze ko hari abaturage bajyanwe nk'imbohe z'umutwe wa Hamas na nubu bataragarurwa, abifuriza kugaruka amahoro.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane, Mukeka Clemantine, yashimangiye ko Israel ari umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry'Igihugu.
Ati 'Mu myaka ishize, ubufatanye bwacu bwagiye burushaho gukura kandi njye ubwanjye nabiboneye mu bikorwa by'imikoranire hagati y'inzego za Leta z'ibihugu byombi, imishinga ihuriweho, ndetse no gusangira indangagaciro.'
Mukeka yagaragaje ko ibikorwa nk'Ikigo cy'Icyitegererezo mu buhinzi kiri ku Murindi, ndetse n'umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub, ari ibimenyetso bifatika by'ubufatanye bufitiye inyungu abaturage.
Yavuze kandi ko no mu bijyanye n'umutekano, u Rwanda na Israel bifitanye umubano wihariye ushingiye ku guharanira amahoro n'umutekano mu gihe Isi ihanganye n'ibibazo byinshi.
Harimo gufatanya mu mahugurwa, gusangira ubumenyi no gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Hari kandi imikoranire myiza mu ngeri z'ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima n'ishoramari rikomeje kwaguka.












Amafoto: Kwizera Herve
If Israel existed since antiquity? why is this the 77 anniversary?
ReplyDelete