Urubyiruko rusaga miliyoni 1,2 rwatangiye guhabwa ubumenyi buzarufasha ku isoko ry'umurimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Eng. Umukunzi yagaragaje ko amasomo y'ubumenyingiro afite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw'urubyiruko, bityo hakenewe ko ababyeyi n'abayobozi bafatanya kurushaho kuyashyigikira no kuyamenyekanisha.

Ati 'Turi guhamagarira urubyiruko rufite imbaraga, rwaba rwararangije amashuri yisumbuye, kaminuza cyangwa rutarize. Dufite intego y'uko mu myaka itatu cyangwa itanu nta muntu ufite imbaraga uzaba atagira icyo akora.'

Yongeyeho ko bari guhamagarira urubyiruko ruri hanze rudafite ikintu ruri gukora kandi rufite imbaraga zo gukora, rwo mu byiciro bitandukanye, harimo abarangije amashuri yisumbuye, kaminuza ndetse n'abatarize.

Ati "Batugane tubafashe kuko twifuza ko mu myaka itatu cyangwa itanu iri imbere nta muntu uzaba usigaye mu gihugu cyacu ufite imbaraga ariko nta murimo wo gukora.'

Yavuze ko hari gahunda nyinshi ziri gushyirwa mu bikorwa zirimo amahugurwa y'igihe gito, kongerera ubushobozi amashuri y'ubumenyingiro ndetse no gutanga ibikoresho byifashishwa mu kwigisha.

Eng. Umukunzi kandi yavuze ko bateganya gukora ubukangurambaga bw'icyumweru cyahariwe Imyuga n'Ubumenyingiro kizaba kuva tariki ya 1 kugeza kuya 5 Kamena 2025, aho hazabaho imurikabikorwa, amarushanwa atandukanye, n'ibiganiro bugamije kwerekana no gusobanura akamaro k'Amashuri y'imyuga n'Ubumenyingiro mu iterambere ry'igihugu.

Urubyiruko rugera kuri miliyoni 1,2 rwatangiye guhabwa ubumenyi buzarufasha ku isoko ry'umurimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rusaga-miliyoni-1-2-rwatangiye-guhabwa-ubumenyi-buzarufasha-ku-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 16, July 2025