
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, ubwo yafunguraga Inama Nyafurika y'Aborozi b'Inka zitanga Umukamo muri Afurika barebera hamwe uko umusaruro w'amata wakongerwa.
Iyi nama Nyafurika y'abarora inka zitanga umukamo izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo kurengera ibidukikije, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ubuzima n'imibereho by'amatungo, kongerera amata agaciro no gushakira inganda z'amata ubushobozi mu bijyanye no kuzagurira isoko.
Minisitiri Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yavuze ko umusaruro w'amata wiyongera mu myaka 14 ishinze ariko ugereranyije no mu bindi bihugu u Rwanda rukiri hasi mu kugira inka zitanga umukamo uri hejuru ariko kubufatanye n'ibindi bihugu uzagenda uzamuka.
Ati 'Uburyo bwo gukorera hamwe bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umusaruro w'amata mu Rwanda. Ubu wiyongereye inshuro eshatu, uva kuri toni 334,727 mu mwaka wa 2010 ugera kuri toni 1,092,430 muri 2024. Mu gihe umuturage umwe yanywaga litiro 37.3 z'amata ku mwaka mu 2010, ubu abarirwa litiro 79.9, bivuze ko kuyabona nabyo kwikubye kabiri.'
Yavuze ko n'ubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa, hakiri imbogamizi mu guhaza isoko ryo mu gihugu imbere no kongera ubucuruzi bw'amata n'ibiyakomokaho ku rwego mpuzamahanga.
Ati 'Inka nyinshi dufite hano zirarenga 60% zirimo iza 'Fresian' (Ifirizoni) zishobora kwihanganira ikirere cyacu ariko iraza yagera mu gihugu cyacu yarakamwaga litiro 60 cyangwa 40 igatangira gukamwa 20 kandi wayikoreye ibishoboka byose bivuze ko hari ikiba kibura, ari na byo iyi nama igiye kudufasha gukosora.'
Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro Nyarwanda ry'Aborozi b'Inka zitanga Umukamo, Musime Florence Murungi, yavuze ko aborozi bagomba kwigira ku bateye imbere mu bijyanye no korora inka z'umukamo kuko u Rwanda rufite gahunda yo kongera umukamo ukikuba inshuro eshatu.
Umukozi muri Bank ya Kigali, ushinzwe ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, Winny Ruzindina Gatarayiha yavuze iyi Banki yashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha aborozi harimo gutanga inguzanyo ku ma koperative akusanya umusaruro w'amata aho iyaha inguzanyo igera kuri miliyoni 50 nta ngwate.
Ati 'Ni inguzanyo ishobora kwishyurwa uko umworozi yishoboye, yaba buri kwezi cyangwa buri gihembwe, bitewe n'uko yinjiza. Dutanga inguzanyo ifite inyungu ya 9% kugeza 18% ku mwaka. Iyi ni inguzanyo igenewe aborozi b'inka bakorana n'amakusanyirizo y'amata, kandi itangwa nta ngwate, hagamijwe kubafasha kongera umusaruro.'
Perezida w'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Aborozi b'Inka zitanga Umukamo, Gilles Froment yavuze ko iyi nama izafasha aborozi guhura n'abashakashatsi batandukanye bakabigiraho byinshi bijyanye no kumenya ubwoko umuntu akwiye bitewe n'aho yororera ndetse n'uburyo bwo kuzitaho.
Inama Nyafurika y'Aborozi b'Inka zitanga Umukamo 'IDF Regional Conference Africa' yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo 15 byo muri Afurika n'ahandi.









Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakubye-gatatu-umusaruro-w-amata-mu-myaka-14