Inyama z'inka zikomeje kurumba mu gihugu; byatewe n'iki? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mujyi wa Kigali uhereye nko mu Isoko rya Nyarugenge usanga ikilo cy'iroti ari 7000 Frw mu gihe icy'inyama zivanze ni 6000 Frw.

Mu Isoko rya Kimironko ho ikilo ni 7500 Frw mu gihe izivanze na zo ari 6000 Frw. Mu Isoko rya Nyabugogo ahazwi nko ku Kundamahoro ikilo cy'izivanze ni 6000 Frw, roti ikaba 7.500Frw

Ntabwo ari i Kigali gusa ibiciro by'inyama byazamutse, kuko IGIHE yageze mu bice bitandukanye by'igihugu, dusanga ibiciro bitigonderwa n'ubonetse wese.

Nk'ubu mu Karere ka Rusizi ikilo cy'inyama zivanze ni 6000 Frw mu gihe iroti ari 8000 Frw, i Huye izivanze ni 5000 Frw ku kilo, roti ni 7000 Frw ku kilo.

Niba uri uw'i Nyagatare cyangwa i Rwamagana urabizi ko ikilo cy'inyama z'iroti kiri hagati ya 7500 Frw na 8000 Frw mu gihe icy'izivanze ari 6000 Frw.

Ab'i Rubavu bashaka inyama zitarimo igufwa na rimwe ikilo cyazo ni 7000 Frw mu gihe icy'izivanze ari 6000 Frw.

Inyama zikomeje kwigondera umugabo zigasiba undi

Ubworozi bw'inka buhenze bugabanya ingano y'izibagwa muri nyirabayazana

U Rwanda rwakoze ibishoboka mu kongera umubare w'inka, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubworozi bw'inka bwari bwarahungabanye dore ko bwahereye ku nka 172.000 na zo ziganjemo iza gakondo.

Muri Kamena 2023, mu Rwanda hari inka zirenga miliyoni 1,6 habariwemo n'izirenga 450 zatanzwe muri gahunda ya GIRINKA yatangiye mu 2006.

Izo ni zo zivanwamo ibimasa bijya kubagwa, izagumbashye, n'izindi zikurwa mu bworozi ku mpamvu runaka. Bivuze ko iyo horowe nke, na za zindi zitanga inyama ziba iyanga, zigahenda.

Umwe mu bakorera muri Koperative COVEVINYA icuruza inyama mu Isoko rya Nyabugogo agaragaza ko inka yaguraga 500.000 Frw ubu iri kugura 800.000Frw, iyaguraga 800.000Frw iri hejuru ya miliyoni 1Frw.

Ati 'Inka zabaye nke nta mworozi ucyorora inka nyinshi, uwororaga inka 10 ubu arimo korora eshatu.'

Yavuze ko nko mu myaka itatu ishize ibiciro byaratumbagiye cyane, kuko inka iri kugura 800.000Frw ubu, mu myaka itatu ishize yaguraga 300.000Frw cyangwa 350.000Frw gutyo.

Mu mboni z'uyu mucuruzi, kororera mu biraro byatije umurindi ubuke bw'inka, n'izitanga inyama ziba nke bituma ibiciro byazo bihenda, nk'uko abihuza na mugenzi we ukorera muri Koperative Umucyo Gitega icururiza inyama mu isoko rya Nyabugogo.

Ati 'Niba umworozi aje agasanga inyama zirahenze, byanga byakunda na we aravuga ati 'inyama ku isoko zirahenze nange ndabahenda.'

Mu ntara z'u Rwanda na ho ni uko bimeze kuko yewe no mu Karere ka Nyagatare kari mu twa mbere tubarizwamo inka nyinshi, zirenga ibihumbi 230, ibiciro byazo byihagazeho.

Ubuke bw'inka zo mu Rwanda bwatumye zihenda

Bihamywa na Abiyingoma Livingstone uri mu borozi b'intangarugero mu Karere ka Nyagatare, wororera mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Karama.

Ati 'Mu myaka ibiri n'itatu ishize, inka y'umukamo yaguraga hagati y'ibihumbi 800 Frw na miliyoni 1.2 Frw. Ubu rero byaratumbagiye cyane nibura inka ikamwa uhera kuri miliyoni 2,5 Frw kugeza kuri miliyoni 4 Frw nanjye ejo bundi ni ko naziguze. Inka ni nke kandi zirahenze.'

Munyura John Bosco wororera mu Murenge wa Karangazi we avuga ko izamuka ry'ibiciro by'inka byaturutse ku mpamvu nyinshi zirimo kuba aborozi benshi basigaye biyororera inka z'umukamo kandi usanga borora nke cyane, kororera mu biraro na byo byo bikazigabanya kurushaho.

Ati 'Politiki yo kororera mu biraro yatumye ibishoro byiyongera kuko umuntu asabwa amazi, ibiraro, ubuhunikiro bw'ubwatsi n'ibindi byinshi. Abantu babonye bihenze bamwe bagurisha inka kugira ngo bavugurure icyororo.'

Uyu mworozi agaragaza ko ikindi ari uko bari basanganywe inka zo mu bwoko bw'inyama biba ngombwa ko abantu bazigurisha bajya kugura inka zitanga umukamo utubutse, inyama zikarushaho guhenda.

Ati 'Hari n'abazitwaye muri Uganda, Tanzania, ibyo na byo byagabanyije inka nyinshi twari dufite.''

Uretse iz'i Nyagatare, n'inka z'' Rubavu na zo zazamuye ibiciro ku buryo bukomeye.

Umworozi w'i Rubavu witwa Vugiza Fred agaragaza ko impamvu iwabo inka zihenze, abona byaragizwemo uruhare n'izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zabaga ari nyinshi ariko ubu baziriye bakazimara.

Ati 'Mu myaka ibiri ishize ni ukuvuga mu 2023 na 2024 ni bwo ibiciro by'inka byazamutse. Ntekereza ko ari intambara ya Congo iri gutuma inka zihenda mu Rwanda. Abantu bose bari gushaka korora, bakaza kugura inka inaha kuko ari ho zasigaye.

Inka zitanga inyama zikomeje guhenda

Ugeze mu Isoko rya Kanzenze ryo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu usanga inka nziza imwe iri kugura miliyoni 1,2 Frw. Icyakora mu myaka itatu ishize yaraguraga nk'ibihumbi 700 Frw.

Vugiza agaragaza ko no kororera mu biraro nubwo ari byiza ariko bikora uwishoboye kuko bisaba ingengo y'imari ifatika.

Ati 'Ugasanga inka irya ibilo byinshi kandi hari n'abanyantege nke badashobora kuzishakira ubwo bwatsi.'

Bangamwano Simon utuye mu Murenge wa Kanama akomeza agaragaza ko mu myaka itatu ishize, inka yagwatirwaga 70.000 Frw none ubu ni 150.000Frw.

Ati 'Ntushobora korora inka zirenze ebyiri mbere umuntu yororaga izirenze ebyiri.'

Kororera mu biraro mu bikomeje gutuma inka ziba nke kuko bikorwa n'uwifite

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Dr. Uwituze Solange yabwiye IGIHE ko mu myaka ishize hibanzwe ku kuvugurura icyororo cy'inka hazamurwa umubare w'inka zitanga amata, ariko ubu banatangiye kongera izitanga inyama.

Ati 'Hatangijwe na gahunda yo kongera umubare w'inka zitanga inyama (beef breeds) kugira ngo tubashe gutenganya umubare w'inka zibagwa zizajya zijya ku isoko buri kwezi aho gutegereza ko inka zagenewe umukamo zibyara ibimasa cyangwa zikagumbaha cyangwa hakagira indi mpamvu ituma zivanwa mu bworozi. Ubu buryo bwatumaga guteganya umubare w'inka zijya kubagwa bigorana.'

Dr. Uwituze kandi yavuze ko umushinga wa Gako Beef ugiye gutangira kujya utanga inyama z'inka zihagije ku Banyarwanda ikanasagurira amasoko.

Ni umushinga uzaba ufite ubushobozi bwo korora ibimasa birenga ibihumbi 56 icyarimwe ndetse hagashyirwaho ibagiro ryakwakira inka hafi 300 ku munsi.

Yavuze ko hari gahunda yo kongera inyama zikomoka ku matungo magufi (inkoko, ingurube, inkwavu, ihene n'intama) n'amafi mu rwego rwo guha Abanyarwanda amahitamo menshi y'inyama bashobora kugura kandi zitabahenze

U Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w'inyama byibuze mu ku kigero cya 20% ukava kuri toni 217.556 mu 2025/2026 kugeza ku 247.223 mu 2028/2029.

Byitezwe ko umusaruro w'inyama z'inka uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 mu 2025/2026 ugeze ku bihumbi 86 mu 2028/2029, inyama z'ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz'intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.

Inyama z'inkoko byitezwe ko zizava kuri toni ibihumbi 58 mu 2025/2026 zigezwe kuri toni ibihumbi 65 mu 2028/2029 mu gihe ingurube zizavanwa kuri toni zirenga ibihumbi 26 zigezwe kuri toni ibihumbi 29, amafi ave kuri toni ibihumbi 59 agezwe kuri toni ibihumbi 77.

Bamwe mu borozi b'inka bagaragaza ko kororera mu biraro bihenze bigatuma inka zigabanyuka kuko bikorwa n'abantu bake



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyama-z-inka-zikomeje-kurumba-ku-isahane-y-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)