Iyo abonye iyo abasha kwigondera, mu mezi make nyir'inzu atangira kuzamura amafaranga y'ubukode bya hato na hato.
Ntibitangaje kubona inzu yakodeshwaga ibihumbi 100 Frw mu myaka ibiri ishize ubu icyo giciro cyikubye kabiri.
Ikibabaje ni uko umubare w'abakodesha ukomeje kwiyongera, aho nko mu 2024 bavuye kuri 17% bagera kuri 21%, nk'uko ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y'Ingo muri Rusange (EICV7) bwabigaragaje.
Umuhanga mu bijyanye n'ubwubatsi no gucunga inyubako akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Century Real Estate, Haba Charles, asobanura ko iki kibazo giterwa n'ihinduka ry'ibiciro ku isoko, kandi hari abantu baba batunzwe n'inzu zabo gusa.
Ati 'Nko mu 2016 igiciro cya lisansi cyari 850 Frw, ubu cyenda kugera ku bihumbi 2000 Frw, si ibyo gusa ibiribwa, n'ibindi, na byo byarazamutse, kandi ugasanga umuntu izo nzu ni zo akuraho imibereho gusa.'
Ikindi ni uko ba nyir'inzu bamwe babonye icyo kibazo cy'izamuka ry'ibiciro bagahita biga amayeri yo gukodesha inzu zabo mu madolari kugira ngo bahunge iryo zamuka ry'ibiciro, ibituma ubukode burushaho guhenda.
Ikindi gikomeje gutuma inzu zihenda ni umubare w'abanyamahanga ukomeje kwiyongera mu Rwanda.
Nk'abo mu Karere ka Rubavu bavuga ko kuva abaturage baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangira kwiyongera muri ako karere, abakodesha inzu bahise bazamura amafaranga y'ubukode kuko Abanye-Congo bahita bayishyura kandi bakishyura igihe kirekire.
Umuturage waganiriye na IGIHE, yagize ati 'Hari nk'inshuti yanjye yabaga mu nzu yishyura ibihumbi 120 Frw, haza abagabo bo muri Congo babwira nyir'inzu ko bazajya bayishyura ibihumbi 400 Frw, nyir'inzu abwira iyo nshuti yanjye ati 'ese ayo mafaranga wowe uzayampa?' Byarangiye iyo nshuti yanjye iyivuyemo.'
Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya , Haba yagaragaje ko abakodesha na bo bafite ukuboko mu gutuma ba nyir'inzu babigirizaho nkana.
Ati 'Nzi abantu benshi baba mu nzu nta masezerano y'ubukode bagira, n'abayafite ntaba yanditse neza ku buryo ashobora kubarengera igihe nyir'inzu yaba ashaka kuzamura amafaranga y'ubukode.'
Yakomeje avuga ko mu masezerano hakagombye kubamo ko ubukode butazigera buzamurwa mu gihe cy'umwaka umwe, cyangwa buzajya busuzumwa buri myaka ibiri, cyangwa ko ubukode butazigera bwiyongeraho arenze 5% mu mwaka ibintu nk'ibyo.
Haba yavuze ko igisubizo gishobora kugabanya ibi bibazo ari uko Guverinoma yashyiraho uburyo abaturage batibona mu biciro by'aba nyir'inzu, babona inzu zikodeshwa za Leta, ndetse byaba ngombwa bikazarangira zibaye izabo.
Ati 'Mu bindi bihugu batangiye gukoresha ubu buryo, ukodesha inzu mu mu gihe wenda cy'imyaka 10, 15, cyangwa 20, inzu ikaba iyawe.'
Asobanura ko ubu buryo butandukanye no kwaka inguzanyo kuko wishyura ayo wakabaye warakodesheje inzu, mu gihe inguzanyo uba mu nzu ingana nayo ushobora kugurizwa.
