Ibikorwaremezo bigaragazwa n'iyo mibare birimo amahoteli, guest houses, lodges n'ahandi hatandukanye hatangirwa serivisi zo gucumbikira abantu harimo ahahawe inyenyeri na RDB n'ahandi hatarazihabwa bitewe n'igihe hamaze.
Ibyo bikorwaremezo 1.460 byose hamwe bifite ibyumba 25.330 abantu bararamo. Kuva mu 2023 ibyo bikorwaremezo byiyongeyeho 19,4% kuko byabarirwaga mu 1.220.
Iyo mibare igaragaza ko urwego rwo kwakira abantu mu Rwanda rudasigana n'ubukerugendo bukomeje gutera intambwe nk'uko n'imibare y'Ishami rishinzwe Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera mu Rwanda, ibigaragaza.
Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, Ngenzi Yves yabwiye IGIHE ko urwego rwo kwakira abantu rujyana n'ubukerarugendo bwaba ubukorwa n'abenegihugu ndetse n'abanyamahanga.
Ati 'Ni ibintu bijyana byombi kuko nta buryo wakora iby'amahoteli nta bukerarugendo buhari kandi ntiwakora ubukerarugendo udafite aho wakirira abantu. Bijya kure bikajya no mu bwikorezi kuko nka ba mukerarugendo bo mu mahanga bakenera indege zo kugendamo'.
Ngenzi yavuze ko kugeza muri Mata 2025 ibigo bitwara ba mukerargendo n'ibibatembereza bibereye 'Tourism Chamber' abanyamuryango byari bigeze kuri 270, naho ibigo bitanga ubumenyi mu byo kwakira abantu n'ubukerarugendo birimo amashuri yisumbuye na kaminuza byo byari bimaze kuba 17.
Ibikorwaremezo byo kwakira abantu kandi bibereye 'Tourism Chamber' abanyamurayango birimo amahoteli, amacumbi, restaurants, utubari n'ibindi bitandukanye bimaze kugera kuri 763.
Ni mu gihe kandi ibigo byo gutegura no kwakira inama bibereye 'Tourism Chamber' abanyamuryango byari bimaze kuba 30, naho ibikora by'ubukerarugendo bushingiye ku duce runaka byari bimaze kuba 15.
Abafasha ba mukerarugendo gutembere mu bice binyuranye mu Rwanda bo bari bageze ku 140.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2024 igaragaza ko urwego rwa serivisi rwaje ku mwanya wa mbere mu guha Abanyarwanda benshi akazi kuko rwihariye 44% by'abafite icyo bakora mu Rwanda.
Urwego rwa serivisi rwari rusimbuye kuri uwo mwanya wa mbere ubuhinzi bw'umwuga.
Raporo ngarukamwaka y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere ya 2024 igaragaza ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw], bingana n'izamuka rya 4,3% ugereranyije n'umwaka wa 2023.
