Ni umushinga w'imyaka ibiri watangijwe ku mugaragaro wa 20 Gicurasi 2025, ariko watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2025 ukazarangira mu Ukuboza 2026 ushowemo miliyoni 1,1$.
Uyu mushinga uzibanda ku kuzamura ireme ry'integanyanyigisho y'amasomo ahabwa ababyaza no kongera uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasomo y'abaforomo no kubaha amahugurwa abongerera ubushobozi n'ubumenyi mu miyoborere y'uwo mwuga ku bufatanye n'Ihuriro ry'Ababyaza mu Rwanda.
Umushinga AIM for Change kandi uzishyurira amasomo ya mu byiciro bitandukanye ababyaza barenga 450 kuva mu cyiciro cya 'diploma' kugeza kuri 'PhD' .
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ifatika yo kugabanya ababyeyi bapfa babyara bava ku 1.071 mu 2000 bagera kuri 203 mu 2020.
Yavuze ko abatanga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda bakiri bake kuko ubu umuganga umwe yita mu barwayi 1000 kandi Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima riteganya abaganga bane ku bantu 1000.
Dr. Olugbemiga yagragaraje ko ingamba nka 4x4 igamije gukuba kane ububare w'abaganga bahari ari ingenzi cyane ndetse ko bishimiye gufatanya n'u Rwanda mu kuyitera inkunga.
Ati 'Twizeye ko AIM for Change ari intambwe y'ingenzi mu gushyigikira intego z'u Rwanda mu kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana. Uyu mushinga ntugamije kuzamura umubare w'ababyaza gusa ahubwo uzanita cyane mu kubongerera ubushobozi.'
Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yavuze ko uwo mushinga ugaragaza uburyo ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere bishobora gufatanya bikishakamo ibisubizo.
Ati 'Uyu mushinga ni urugero rwiza rwo gushyira mu bikorwa ubufatanye hagati y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. Ugaragaza uburyo u Buhinde bwita ku gusangiza ubumenyi, inanaribonye n'amikoro ku bihugu nka bwo biri mu nzira y'amajyambere. Ni uburyo bw'ubufatanye mu kwishakamo ibisubizo aho kubizanirwa ahubwo ibihugu byacu bigafatanya urugendo rwo kugera ku ntego bihuriyeho.'
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yavuze ko u Rwanda rwishimira intambwe rwateye mu kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi mu myaka 25 ishize ariko kandi ko ruzi urugendo rufite imbere.
Ati 'Uyu munsi turishimira ko dufite ababyaza babarirwa mu 2.800 babifitiye ubumenyi mu gihugu harimo no mu bice by'icyaro. Uwo mubare wagize uruhare rukomeye cyane mu kugabanya impfu z'ababyeyi bapfa babyara ku kigero hafi cya 80% kuva mu 2000.'
'Turabizi ariko ko dushobora kugabanya uwo mubare kurushaho binyuze mu kongera umubare w'baforomo dushora imari mu kubaha ubumenyi bufite ireme. Twizera ko uburezi harimo n'ubw'ababayaza ari umusingi w'iterambere ry'Igihugu.'







Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyaza-barenga-450-bagiye-gufashwa-kwiga-kaminuza