Huye: Urubyiruko rwitabiriye irushanwa rya 'Memorial Rutsindura' rwigishijwe kwizigamira muri EjoHeza - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Ubu ni ubutumwa bwagarutsweho ku wa 24 na 25 Gicurasi 2025 mu irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse wabaye umwarimu n'umutoza wa Volleyball ryaberaga mu Turere twa Huye na Gisagara, aho abaryitabiriye bibukijwe ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza cyane cyane igihe bitangiriye mu bato.

Bamwe mu babyeyi IGIHE yasanze bari kwandikisha abana babo muri EjoHeza, bavuze ko iyi gahunda bayisobanukiwe cyane, kandi bikwiye kuba intego ya buri mubyeyi ukunda abamukomokaho.

Rutabana Jean Damascène wo mu Murenge wa Mbazi, mu Karere ka Huye, yavuze ko yatekereje kwandikishamo umwana we kugira ngo arusheho kumushinganisha bihamye mu bihe bizaza.

Ati 'Turizigamira twe abakuru, ariko burya kwizigamira birenzeho ni ukuzigamira umwana. Iyo akuze agakomereza kuri ya ntango wamushingiye, byazamufasha kuko kwizigamira ni bwo buzima.'

Rutabana, yakomeje avuga ko kwizigamira kare, ari bwo buryo buhamye bwo guhangana n'ubuzima akenshi 'buba butoroshye', asaba n'abandi babyeyi kubiha agaciro bakazigamira abo babyara.

Umuyobozi wa Seminari Nto ya Butare (PSVF), Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, avuga ko gahunda ya EjoHeza ari ikintu cyiza Leta yatekereje, asaba ababyeyi kuyihitiramo abana babo kuko ari amahitamo meza.

Ati 'Twebwe twabyirutse bitarabaho, ariko ababyiruka ubu bazagira amasaziro meza. Kuzigamira umwana ni ukumuharurira inzira nziza, kuko igihe yakuze, yakwiga amashuri ibyiciro byose atuje, yazakora ishoramari n'ibindi byinshi by'iterambere.'

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya EjoHeza mu Karere ka Huye, Nsabimana Ladislas, avuga ko batekereje gusakaza ubutumwa bwa EjoHeza babinyujije mu mikino kuko ikundwa n'ababyiruka cyane kandi bakaba ari nabo bayikina.

Yagaragaje ko abarenga ½ cy'Abanyarwanda ari urubyiruko, bisobanuye ko batojwe kwizigamira kare, ejo h'igihugu hazaba ari heza nk'uko izina rya gahunda ribivuga.

Ati 'Gahunda ya EjoHeza ni inzira yo gutekana mu bihe bizaza. Kubwira abana n'urubyiruko gutangira kwizigamira hakiri kare, bituma bakura bakoresha imbaraga bafite mu guteganyiriza ejo, bakazasaza batekanye.'

Nsabimana, yagaragaje ko icyiciro cy'urubyiruko n'abana bazigama cyangwa bazigamirwa bakiri 15% by'abizigama bose, ariko RSSB ikaba ifite intego yo gukomeza kubibakundisha kugira ngo imibare irusheho kuzamuka.

Mu gihugu habarurwa abasaga miliyoni enye bamaze kwinjira muri EjoHeza, aho uwizigamiye muri EjoHeza atangira guhabwa pansiyo ye ku myaka 55, byanamufasha kandi kwishyura ishuri ry'umwana, kubona inguzanyo muri banki biramworohera kuko ubwizigame bwe bumubera ingwate.

Uwiyandikisha cyangwa uwizigama akoresha ikoranabuhanga akanda *506#, cyangwa akanyura kuri murandasi kuru rubuga rwa www.ejoheza.rssb.rw.

Imikino y'amaboko ya Memorial Rutsindura yari imaze iminsi ibiri ibera mu turere twa Huye na Gisagara. Ni imikino ngarukamwaka yitabirwa cyane n'urubyiruko ndetse n'abandi bafana bari hagati 3000 na 5,000.

RSSB ikaba yaritabiriye iki gikorwa nk'umwe mu bafatanyabikorwa b'irushanwa.

EjoHeza yari yitabiriye irushanwa nk'umufatanyabikorwa waryo
Mukamazimpaka Félicité wari umaze gufunguza konti y'umwana we muri EjoHeza, yahamije ko atangiye urugendo rushya rw'iterambere ry'umana we
Bamwe bahise bafungura konti zo kwizigamira muri EjoHeza
RSSB yari umwe mu bafatanyabikorwa b'imena muri iyi mikino



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-urubyiruko-rwitabiriye-irushanwa-rya-memorial-rutsindura-rwakanguriwe-229646

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 24, July 2025