Mu gihe amatora ya perezida yo mu 2027 agenda yegereza, Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aragenda agaragaza ubwoba bushingiye ku barwanya ubutegetsi be imbere mu gihugu. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2025, yategetse ko Minisitiri w'Intebe, Gervais Ndirakobuca, ashyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru afite imyaka 55 gusa, bitarenze igipimo gisanzwe cy'imyaka 60-65 ku bayobozi bakuru mu gipolisi.
Gervais Ndirakobuca, uzwi cyane ku izina rya 'Ndakugarika', mu mutwe w'inyeshyamba wa CNDD FDD hamwe na Perezida Ndayishimiye nyuma aza kwinjira mu gipolisi arazamuka kugeza ku rwego rwo hejuru. Kuva yagirwa Minisitiri w'Intebe muri Nzeri 2022, yagiye agaragaza imbaraga no gukundwa cyane mu nzego z'umutekano, bikaba byaratumye bamwe bakeka ko Perezida Ndayishimiye amufitiye ubwoba.
Icyemezo cyo kumushyira mu kiruhuko cyazanye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi, benshi bibaza impamvu nyayo y'iri hagarikwa ritunguranye. Ibaruwa y'umukuru w'igihugu yasohowe ntacyo yasobanuye, kandi nta bimenyetso by'uko hari impamvu ishingiye ku burwayi cyangwa intege nke byari byatangajwe.
Hari ababona ko uyu mwanzuro ukurikije amavugurura amaze igihe akorwa mu nzego za leta. Muri Nzeri 2022, Perezida Ndayishimiye yari yarirukanye Minisitiri w'Intebe Alain-Guillaume Bunyoni na bamwe mu bayobozi bakomeye, abashinja kugerageza gucura umugambi wa kudeta. Ndirakobuca ni we wasimbuye Bunyoni, ariko ubu na we akuweho mu buryo butunguranye.
Mu mezi aheruka, ubushyamirane hagati ya Perezida na Minisitiri w'Intebe bwarushijeho kwiyongera. Ndirakobuca yari atangiye kwifata nk'utagira uruhare mu bibazo bikomeye by'igihugu. Urugero rugaragara ni ubwo yagaragaye imbere y'Inteko Ishinga Amategeko ku wa 24 Gicurasi avuga amagambo yatunguye benshi: 'Nta gisubizo mfite cyo kubaha nk'Umukuru wa Guverinoma.'
Ibi byerekanye ko yikuyeho mu bibazo nk'ikibazo cy'ibura ry'ibikomoka kuri peteroli n'isukari bimaze imyaka ibiri byugarije igihugu. Ibyemezo bidafite ishingiro bya Perezida Ndayishimiye ndetse n'ubucuruzi bw'umugore we Angeline binyuze muri kompanyi ye Prestige, byagize uruhare mu kuzamura icyo kibazo.
Abasesenguzi bo mu karere bavuga ko iyi gahunda yo kwimura Ndirakobuca ishobora kuba ari uburyo bwo kumwambura imbaraga no kumubuza gucura umugambi wa kudeta. Igihe Ndayishimiye yitegura kongera kwiyamamaza, Ndirakobuca abaye umwe mu bamubangamiye cyane.
Hari ababona ko kumwohereza mu kiruhuko ari uburyo bwo kumushyiraho igitutu ariko banamushakira indi myanya ifite isura y'icyubahiro nk'Umuyobozi wa Sena, ariko ku ruhande rwa politiki bikaba ari 'imva ya politiki'.
Ibi binagaragazwa n'uko ibaruwa y'isezererwa rye yanditswe ku munsi umwe n'itariki ntarengwa yo gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kujya muri Sena. Nk'uko bisobanurwa n'umusesenguzi w'imbere mu gihugu, Ndayiragije Jean Pierre, ngo kugira ngo umuntu yiyamamarize kujya muri Sena, agomba kuba ari umusivile. Kuba Ndirakobuca yarasezerewe mu gisirikare, byatumye yujuje ibisabwa.
Niba koko azahabwa umwanya nk'uyobora Sena, bizaba ari igikorwa cya politiki cyateguwe neza kugira ngo Perezida Ndayishimiye asezerere umufatanyabikorwa wamubereye umutwaro, atamuteye imbere ahubwo amuce amababa gahoro gahoro.
Â
The post Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w'Intebe Ndirakobuca appeared first on RUSHYASHYA.