BPR Bank yatangije 'Ikamba', gahunda yorohereza abacuruzi b'abagore kubona inguzanyo nta ngwate - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yatangijwe ku wa 23 Gicurusi 2025, ku ishami rya BPR Bank riherereye mu nyubako ya MIC.

BPR Bank yiyemeje guteza imbere ubucuruzi bw'umugore, aho kuri ubu igiye kujya itanga inguzanyo ihereye kuri miliyoni 1 Frw kugeza miliyoni 100 Frw nta ngwate ku nyungu ya 16% ku mwaka, ku bamaze imyaka iri hejuru y'ibiri bakora ndetse binjiza ari hejuru ya miliyoni 20 Frw ku mwaka.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri BPR Bank, Jean Marc Gakwandi, yavuze ko nk'uko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guteza imbere uruhare rw'abagore mu miyoborere no mu bucuruzi, 'Ikamba' na yo yubakiye kuri izo nkingi, aho igamije guteza imbere abagore bakora mu bucuruzi buto n'ubuciriritse.

Ati 'Ikamba si gahunda gusa, si n'umushinga gusa ahubwo ni isezerano ryo gufasha abagore kuzamuka no kwihangira imirimo, ndetse no kubafasha kugaragaza impano zabo mu bucuruzi no mu muryango nyarwanda.'

Yakomeje ati 'Nk'uko mubizi, ubucuruzi buto n'ubuciriritse (MSME) ni inkingi ya mwamba y'ubukungu bwacu. Abagore bamaze igihe ari inkingi y'uyu mwuga, ariko baracyahura n'imbogamizi zibabuza gutera imbere zo kudahabwa inguzanyo kubera kubura ingwate ariko twabibakemuriye.'

Mukantayombya Collette wari uhagarariye abakiliya b'abagore ba BPR Bank, yashimiye BPR Bank kuba yabatekerejeho, kuko yayigezemo mu 1998, muri iyo myaka ahamaze yari atarabona serivisi nk'iyi bazaniwe yo guhabwa inguzanyo nta ngwate, avuga ko ubu noneho bashyizwe igorora bageze ku byo bifuzaga.

Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yavuze ko icyemezo BPR yafashe gikomeye kandi cyubaka. Ahamya ko bateye intambwe nk'iyi, bituma batekereza byimbitse ku byo abagore bakeneye n'uburyo bwo kubibagezaho.

Yagize ati 'Dufata Ikamba nk'urugendo rushya dutangiye. Nk'uko twagiye dukorana na BPR, tuzakomeza kuyishyigikira muri uru rugendo rwo gukemura imbogamizi zitandukanye abagore bahura na zo mu bucuruzi nko kubona ingwate, kumenya gucunga neza imishinga yabo, n'ibindi.'

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank, Mutesi Patience, yavuze ko abagore bakunze guhura n'imbogamizi nyinshi zirimo inshingano z'urugo ndetse no kubura ingwate kubera ko bazihuriraho n'abagabo babo ugasanga bibabera imbogamizi.

Ati 'BPR yihaye intego yo kongera inguzanyo zihabwa abagore. Abari munsi ya 20% ubu ni bo basaba inguzanyo. Intego ni uko byibura byagera kuri 30%, cyangwa se 50%. Turashaka no kubongerera ubumenyi, turateganya kongerera ubushobozi abagore 120 bafite ibigo by'ubucuruzi.'

Yavuze ko bazakomeza guhugura abakozi babo kugira ngo barusheho gusobanukirwa uburyo bwo gufasha abagore kubona serivisi z'imari. Yongeyeho ko bazaharanira kugabanya inyungu ku nguzanyo no gushora imari mu ikoranabuhanga, kugira ngo abagore babashe gukoresha serivisi za banki ku buryo buboroheye, aho bari hose kandi igihe cyose.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank, Mutesi Patience, arikumwe n'Umuyobozi mukuru wa Access to Finance Rwanda bafungura ku mugaragaro serivisi nshya yashyiriweho abagore ya Ikamba
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri BPR Bank, Jean Marc Gakwandi, yavuze ko serivisi ya 'Ikamba' izatangirwa mu mashami yose ya BPR mu gihugu hose
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank, Mutesi Patience yavuze iyi ari intambwe ya mbere ariko itari iya nyuma mu cyerekezo cyagutse cyo guteza imbere ubukungu bw'abagore
Umuyobozi mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu yavuze ko bazakomeza gufasha abagore bafite ubucuruzi kugera ku rwego rushimishije
Mukantayombya Collette wari uhagarariye abakiliya b'abagore ba BPR Bank yayishimiye igikorwa cyiza yatekereje cyo kubateza imbere binyuze mu 'Ikamba'
Ikamba yafunguriwe ku mugaragaro ku ishami rya BPR riri mu MIC
Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi mukuri wa BPR Bank bitabiriye igikorwa cy gufungura 'Ikamba'

Amafoto: Cyubahiro Key




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-yatangije-ikamba-gahunda-yorohereza-abacuruzi-b-abagore-kubona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)