Antoine Cardinal Kambanda wabaye Umunyarwanda wa mbere utoye Papa, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA.
Yavuze ko Papa Francis uherutse kwitaba Imana yari yateye intambwe ikomeye cyane mu mubano mwiza wa Kiliziya na Leta, avuga ko biteze ko Papa Léon XIV azamukorera mu ngata.
Ati 'Tumutegerejeho kurushaho kunoza umubano wa Kiliziya na Leta y'u Rwanda. Papa Francis yari yateye intambwe ikomeye cyane mu mubano mwiza wa Kiliziya na Leta ndetse hari n'amasezerano yari arimo gukorwa ageze ku musozo hagati ya Vatican na Leta y'u Rwanda ku buryo urugendo turimo cyane cyane n'ubumwe n'ubwiyunge n'ubudaheranwa na Kiliziya ku Isi irwumva kandi ikarudushyigikiramo.'
Antoine Cardinal Kambada yavuze ko kandi ibyo biri no mu murongo wo kubafasha gutanga umusanzu no mu iterambere no kubaka amahoro n'ubuvandimwe mu Rwanda no ku Isi.
Bijyanye n'uko Papa Léon XIV yatowe mu gihe hashize imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yabajijwe niba bateganya gutumira uyu Mushumba wa Kiliziya ku Isi, mu birori byo kwizihiza iyo yubire, undi asubiza ko bitakunda kubera gahunda nyinshi zihari.
Yavuze ko impamvu ari uko umwaka ugeze hagati kandi yubire y'imyaka 125 ishize Ivanjili igeze mu Rwanda izahurirana n'indi y'imyaka 2025 Ivanjili igeze ku Isi.
Ati 'Uyu mwaka afite ibintu byinshi. Byaba bigoye ko yashobora gushyiraho na gahunda zacu mu Rwanda ariko tuzamutumira n'ikindi gihe.'
Yavuze ko ari umugisha ukomeye cyane gutora Papa bwa mbere ariko bikaba akarusho kuko bari bashyigikiwe cyane n'imbaraga nyinshi y'abakirisitu ku Isi yose.
Ati 'Ni ibyishimo byinshi ko tubonye Papa kandi ubonye ari umuntu ukenewe muri iki gihe.'
Papa Léon XIV ategerejweho kunga ikirenge mu cya Papa Francis wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, wabaniye u Rwanda mu buryo budasanzwe mu myaka 31 ishize.
Papa Francis yapfuye umubano wa Kiliziya n'u Rwanda ukomeye nyuma y'aho yaciye bugufi agasaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki 20 Gicurasi 2017, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoreye uruzinduko i Vatican, Umukuru w'Igihugu yakirwa n'Umushumba wa Kiliziya Gatolika, bagirana ibiganiro byasize imigozi yari iziritse umubano w'impande zombi ucitse.
Icyo gihe Papa Francis yasabye Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n'abayo bose barimo n'abihaye Imana batwawe n'urwango ndetse n'ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n'inshingano zabo z'iyogezabutumwa mu byabereye mu Rwanda.
Papa Francis yagaragaje umubabaro ukomeye we bwite, uw'ubutaka butagatifu bwa Vatican ndetse na Kiliziya muri rusange uturuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaragaza kandi ukwifatanya n'abahekuwe ndetse n'abakomeje kugerwaho n'ingaruka z'ibyo bihe bikomeye.
Ku wa 8 Gicurasi 2025 ni bwo Umunyamerika Robert Francis Prevost yatorewe kuba Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, ndetse afata izina rya Papa Leo XIV.
Ni we Munyamerika wa mbere wari utorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, akaba Papa wa 267 uyoboye Kiliziya Gatolika. Yabonye amajwi ari hejuru ya 89 mu 133 y'Aba-Cardinal bitabiriye itora.

