Gahunda nzamurabushobozi yatumye u Rwanda ruzigama agera kuri miliyari 12 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gahunda nzamurabushobozi yashyizweho na Leta igamije guteza imbere ireme ry'uburezi, ikaba ifasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye kudasibira.

Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Flora Mutezigaju, mu kiganiro yagiranye na RBA, yasobanuye ko iyi gahunda yatanze umusaruro kuri Leta, ababyeyi ndetse no ku banyeshuri.

Yatanze urugero avuga ko nk'iyo abanyeshuri ibihumbi 425 basibira, Leta yari kubatangaho miliyari 12 Frw ariko kuko abenshi muri bo bimutse hazatangwa macye cyane.

Ati' Ni gahuda yatumye abana bagombaga gusibira babona amahirwe yo kwimuka, ikindi ibyo igihugu ndetse n'ababyeyi batangaga ku mwana wasibiye byaragabanutse, ni ukuvuga ngo byafashije ababyeyi na Leta kudatakaza amafaranga kandi birinda n'abana kutava mu ishuri kuko iyo umwana asibiye bishobora kumuviramo no kureka ishuri.'

Dr. Mutezigaju yongeyeho ko iyo abana bimutse bituma hatabaho ubucucike mu ishuri bityo n'abarimu bagashobora kwigisha neza.

Mu mwaka wa 2023/2024 abanyeshuri bo mu mashuri abanza bimutse mu mwaka barimo bakajya mu wundi bangana na 65,1% mu gihe hasibiye 29,7% na ho abavuye mu ishuri ni 5,2%.

Umubare w'abanyeshuri basibira waragabanyutse bituma amafaranga yari kubatakazwaho agabanyuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gahunda-nzamurabushobozi-yatumye-u-rwanda-ruzigama-agera-kuri-miliyari-12frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)