Byagarutsweho kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025 ubwo hatangizwa inama y'iminsi ine ibaye ku nshuro 20 ihuza abagize Komisiyo y'ibigo by'imisoro n'amahoro muri EAC ku kwimakaza ubunyangamugayo (EARATCI).
Ni inama yagarutse ku buryo ibyo bigo bishobora gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza imitangire y'imisoro no kurwanya ruswa binyuze mu guhanahana amakuru no gusangira inararibonye.
Komiseri Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Dr. Innocente Murasi, yagaragaje ko ikoreshwa ry'Ikoranabuhanga rizafasha mu guhangana na ruswa ishobora kubaho mu mitangire y'imisoro n'amahoro.
Yakomeje yerekana ko nubwo imikorere y'inzego zishinzwe imisoro n'amahoro ishobora guha urwaho imitangire ya ruswa, hakenewe uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya.
Ati 'Twizeye ko muri aya mahugurwa tuzagera ku gufata ibyemezo bikwiye kandi biboneye mu buryo bwo gukemura iki kibazo. Mbere y'uko tunagera muri iyi mikorere yacu twibaza uko twateza imbere ikoreshwa ry'isesenguramakuru no kurwanya ruswa, buri wese akwiye kuba yibaza uruhare yagira.'
Yabagaragarije ko inzira ya mbere yo kurwanya ruswa ari ukubanza kwitandukanya nayo ari byo byatanga igisubizo, yemeza ko ikoranabuhanga ryonyine ridahagije ahubwo hakwiye n'ubunyangamugayo.
Yasabye ko ibihugu bya EAC bikwiye kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo gusangira intego imwe n'icyerekezo kimwe mu kurwanya ruswa.
Ati 'Akarere katarangwamo ruswa, kagira uburyo bwiza bwo kureshya ba mukerarugendo, no gushyigikira iterambere rirambye kandi umusingi wamaze gushyirwaho w'ibyo twakora. Dufite uburyo, dufite amategeko yo kurwanya ruswa, dufite amategeko n'ibindi.'
Yakomeje ashimangira ko RRA ishyize imbere kutarebera ruswa iyo ari yo yose no kwimakaza gukorera mu mucyo n'ubunyangamugayo.
Ati 'Hashyizweho ishami rishinzwe gusesengura ibihombo, amakuru yose ashyirwa mu ikoranabuhanga, serivisi zigatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, koroshya imikorere, guteza imbere ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano. Dufite kandi ubugenzuzi bw'imari imbere mu kigo n'ishami rishinzwe ubunyangamugayo no kurandura ruswa muri RRA.'
Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Ubunyangamugayo mu bigo by'imisoro n'amahoro muri EAC(EARATCI), James Abola, yagaragaje ko hakwiye kunoza imitangire y'imisoro muri ibi bihugu mu rwego rwo korohereza za guverinoma mu gutanga serivisi nziza ku baturage no kugera ku iterambere.
Ati 'Twifuza ko buri faranga ryose dukusanya nk'ibigo by'imisoro n'amahoro, rigera mu isanduku ya leta. Ntabwo rikwiye guherera mu mifuka y'abantu ku giti cyabo.'
Yavuze ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rizafasha muri urwo rugendo binyuze mu gusangira amakuru hagati y'ibihugu no kunoza imikoranire.
Umukozi muri RRA ushinzwe kurwanya ruswa, Nshuti Fred yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga bigabanya ibyago byo gutanga ruswa kuko serivisi ziba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.





