Kwandikisha ibinyabiziga bikorwa inshuro imwe, haba ku binyabiziga biturutse mu mahanga cyangwa ibisanzwe mu gihugu, bitigeze byandikwa muri RRA. Ushaka kwandikisha ikinyabiziga cye ahabwa iyi serivise iyo yamaze kwishyura imisoro yose n'amahoro ya Gasutamo areba ikinyabiziga cye.
Ibipimo bishya biteganywa n'Iteka ryo Ku wa 16/04/2025 rigena umubare w'amafaranga yo kwandikisha Ibinyabiziga byinjira n'ibisanzwe mu Rwanda, ryatangiye gukurikizwa nyuma yo gutangazwa mu igazeti ya Leta, ku wa 7/04/2025.
Komiseri w'Imisoro y'Imbere mu Gihugu mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro, (RRA), Batamuliza Hajara, avuga ko ibi bipimo bishya byahise bishyirwa muri sisiteme, bisimbura ibyakoreshwaga kuva mu myaka 15 ishize.
Ati 'Impinduka ikomeye abantu bakwiriye kumenya ni uko izi moto zisanzwe abantu bagendaho zo ntabwo zazamuriwe amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga, zo zagumye ku giciro cyari gihari.'
'Ikindi ni uko ibinyabiziga byihariye, amafaranga byishyuraga yari mu byiciro bisa n'ibitandukanye, ariko byakomatanyirijwe hamwe, hashyirwaho amafaranga azamutse biringaniye.'
Ku binyabiziga bifite imbaraga za moteri hagati ya 0 â" 1.000, byagumye ku 75.000 Frw nk'uko bisanzwe. Ku binyabiziga bifite hagati ya cc 1.001 â" 1.500 byishyuraga 160.000 Frw ariko yabaye 285.000 Frw, naho ibinyabiziga bifite hagati ya cc 1.501 â" 3.000 byishyuraga 250.000 Frw byashyizwe ku 445.000 Frw.
Ni mu gihe ibinyabiziga bifite hagati ya cc 3.001 â" 4.500 byishyuraga 420.000 Frw bishyirwa ku 748.000 Frw, naho ibinyabiziga bifite hejuru ya cc 4.501 byishyuraga 560.000 Frw byashyizwe ku 997.000 Frw, mu gihe ibinyabiziga bidasanzwe byishyuraga 640.000 Frw byashyizwe kuri 1.000.000 Frw.
Muri ibyo byiciro by'ibinyabiziga byihariye hajyamo nk'imashini zikora imihanda, za kizimyamwoto, imashini ziterura, zikorera, n'ibindi, bitarangwa gusa n'uburemere bwa moteri, ahubwo bifite n'ibindi.
Ikindi gishya kirimo ni uko hongewemo ibinyabiziga bikoresha ingufu z'amashanyarazi. Imodoka zikoresha ingufu z'amashanyarazi zashyizwe ku 285,000 Frw, mu gihe moto z'amashanyarazi zishyura 75.000 Frw.
Muri iri teka, abafite ibinyabiziga bashaka kugira plaque zihariye, amafaranga yavuye kuri miliyoni 2 Frw agera kuri miliyoni 5 Frw.
Batamuliza yakomeje ati 'Ibyo nabyo ni ukugira ngo tubashe kwihaza, ariko n'umuntu washatse gutunga iyo plaque ifite umwihariko agire umusanzu we atanga kuko atari ikintu cy'itegeko, ahubwo ari ubushake bw'umuntu ushaka kubikora gutyo.'
Aya mafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga atangwa iyo ikinyabiziga cyinjira mu gihugu, cyangwa iyo gisanzwe mu gihugu ariko kitaranyuze mu nzira zose ziteganywa n'amategeko ya za Gasutamo. Aha twavuga nk'ibinyabiziga byinjijwe mu gihugu n'imiryango mpuzamahanga isonewe imisoro, cyangwa bigenewe imishinga, bigahabwa plaque y'ibinyabiziga biva mu mahanga by'agateganyo (Immatriculation temporaire - IT.
Nubwo icyo kinyabiziga kiba gikorera mu gihugu, kiba kitaratangiwe imisoro ngo cyandikwe bya burundu, ku buryo umwanya uwo ariwo wose gishobora kuba cyasubizwa aho cyaturutse, ya plaque igasubizwa.
Batamuliza yakomeje ati 'Icyakora, hari ubwo nk'akazi ikinyabiziga cyakoreshwaga mu mushinga runaka karangira, ntigisubizwe aho cyaturutse, ahubwo hagatangira uburyo bwo kucyandikisha ngo cyinjire mu gihugu byemewe, binyuze muri Gasutamo. Cyamara kwishyura ya misoro yose, kikanandikwa, ubwo nibwo kiba cyanditswe nk'ikinyabiziga kiri mu Rwanda, kikabarurirwa mu binyabiziga bifite ibirango byo mu Rwanda.'
Ni kimwe n'ibinyabiziga bimwe biba biriho plaques za GR, GP, nabyo mbere yo guhabwa plaque zisanzwe iyo bibaye ngombwa, bihita bisabwa gutanga ya mafaranga kugira ngo byandikwe, iyo atishyuwe mbere.
Batamuliza yashishikarije abinjiza ibinyabiziga muri Gasutamo babizana ari bishyashya cyangwa se abahindura bya binyabiziga bifite za nimero zibiranga bitari byinjijwe mu gihugu bikurikije imihango ya Gasutamo, gukurikiza iri teka.

