Bonjour Hygiene Products yahaye ababyariye mu bitaro 8 by'i Kigali ibikoresho by'isuku - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025, mu rwego rwo kwifatanya na bo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umubyeyi w'Umugore.

Niyonagize Chantal ni umwe mu babyariye mu Bitaro bya Kacyiru wahawe impano, avuga ko zigiye kumufasha kwita ku isuku y'umwana yabyaye.

Ati 'Amafaranga nari kuguramo ibikoresho by'umwana, ngiye kuyifashisha kugura ibindi na byo bizamfasha kwita ku mwana.'

Kandamutsa Evanice we yagize ati 'Tunejejwe n'impano batugeneye kubera ko igiye kumfasha ku bijyanye no kugirira isuku umwana wanjye.'

Umuforomo w'inzobere mu kwita ku buzima bw'abana mu Bitaro bya Kacyiru, Uwera Noella, yashimiye uru ruganda ku mpano rwahaye ababyeyi, anagaragaza ko ari igikorwa cy'ubumuntu kubera ko cyerekena ko hari abantu bazirikana umurimo ukomeye ababyeyi bakora wo kubyara.

Ati 'Byibutsa ababyeyi ko hari abantu babatekereza, bakora umurimo ukomeye kandi unatangaje kuko kuzana umuntu ku Isi ntabwo ari ibintu byoroshye ariko iyo babonye ko hari abantu babibuka bakabaha kubyo bakora ni ibintu bibashimisha.'

Umuyobozi Uhagarariye Ubucuruzi mu Ruganda Bonjour Hygiene Products Ltd, Butera Boaz, yavuze ko biyemeje ko bazajya bakora ibi bikorwa buri mwaka.

Yavuze ko biri mu rwego rwo kwifatanya n'ababyeyi babashimira umurimo baba bakoze utoroshye.

Ati 'Twahisemo ko buri mwaka tuzajya tujya mu bitaro tugafasha ababyeyi tubashimira ndetse tunabaha impano za 'pamper' dukora.'

Iki gikorwa cyabereye mu bindi bitaro bitandukanye birimo La Croix du Sud', Ibitaro bya Kibagabaga, ibya Muhima, ibya Kaminuza bya Kigali, ibya Nyarugenge na Polyfam.

Butera yavuze ko impamvu bahisemo ibyo bitaro ari uko usanga harimo ababyeyi baba batishoboye, na bo biyemeza kubashyigikira, ndetse avuga ko bari gukora ku buryo igikorwa cyakwagukira mu zindi ntara.

Abakozi b'Uruganda Bonjour Hygiene Products Ltd rukora ibikoresho by'isuku by'abana birimo basuye ababyeyi babyariye mu Bitaro umunani byo mu Mujyi wa Kigali
Abakozi b'Uruganda Bonjour Hygiene Products Ltd bageneye ababyeyi babyariye mu Bitaro bya Kacyiru impano
Umuforomo w'inzobere ku kwita ubuzima bw'abana mu Bitaro bya Kacyiru, Uwera Noella yashimiye Bonjour Hygiene Products yahaye ibikoresho abagore babyariye muri ibi bitaro
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Bonjour Hygiene Products Ltd, Butera Boas, yavuze ko biyemeje ko buri mwaka bazajya bunganira ababyaye kubona ibikoresho by'isuku
Kandamutsa Evanice wabyariye mu Bitaro bya Kacyiru yagaragaje ko yishimiye impano yahawe n'Uruganda rwa Bonjour Hygiene Products Ltd



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bonjour-hygiene-products-yahaye-ababyariye-mu-bitaro-8-byo-mu-mujyi-wa-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 17, June 2025