Agakiriro ka Gisozi kafashwe n'inkongi y'umuriro (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni inkongi yatangiye mu masaha ya 4:30 z'igitondo nk'uko abaturage bari bahari babibwiye IGIHE. Nyuma y'iminota itageze ku 10, Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira akazi.

Uko amasaha yagendaga, umuriro wakomezaga kwiyongera ahanini bitewe n'imiterere y'aha hantu. Igice cyabanje gushya, ni igikorerwamo ibikorwa by'ububaji, cyari kirimo imbaho n'indi miti ikoreshwa mu gufatanya imbaho.

Ako gace kahiye kari karimo kandi matela n'ibindi bikoresho byifashishwa mu gukora imisego y'intebe. Ntabwo bizwi neza icyaba cyateye iyi nkongi.

Kugeza mu masaha ya Saa Mbili z'igitondo, ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi byari bigikomeje, ndetse byageze n'aho hitabazwa imodoka yifashishwa mu kuzimya inkongi ku Kibuga cy'Indege cya Kigali kugira ngo itange umusanzu.

Usibye ibyangiritse, nta muntu wigeze akomerekera muri iyi nkongi kuko inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera zikabuza abaturage kuhegera bajya gukuramo ibikoresho bitarashya.

Nshimiyimana Alexandre wakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi ahahiye, yari ahafite icyumba kirimo utubati, ibikoni n'inzugi.

Ati 'Ngereranyije ibintu byanjye byangiritse bifite agaciro katari hejuru ya miliyoni 18 Frw kuko ntabwo ubu tuvugana nahita mbara buri kantu, ariko ibyari muri icyo cyumba ntabwo birengeje miliyoni 18 Frw. Ubu hahiye ntacyarokotse nta nubwo wahamenya uretse kubona ibyuma gusa.'

Kimwe n'abandi benshi bakoreraga muri aka Gakiriro, Nshimiyimana nta bwishingizi yari afite. Ati 'Nta bwishingizi nagiraga ariko nari ndi kubushaka, ubushize nagiye ku bushaka ngiyeyo nsanga igishoro mfite n'ibyo bansaba sinajya mbibona bitewe n'ubushobozi.'

Iyi ni inshuro ya kane aka gakiriro gafashwe n'inkongi mu gihe kitagera ku myaka ine. Inshuro iheruka hari muri Gicurasi 2023.

Ikindi gihe kari kahiye hari tariki ya 17 Kanama 2021 ndetse kari kanahiye tariki ya 29 Kamena 2019, mu gihe ku wa 12 Gashyatare 2023 nabwo kafashwe n'inkongi y'umuriro mu gice kibikwamo imbaho.

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

Agakiriro ku Gisozi kibasiwe n'inkongi ikomeye y'umuriro. pic.twitter.com/o2KaQkfchC

â€" IGIHE (@IGIHE) May 30, 2025

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

Agakiriro ku Gisozi kibasiwe n'inkongi ikomeye y'umuriro. pic.twitter.com/o2KaQkfchC

â€" IGIHE (@IGIHE) May 30, 2025

Ni umuriro wari ufite imbaraga ku buryo byagoranye kugira ngo uzime
Ntabwo haramenyekana ikintu cyateye iyi nkongi
Umuriro wabaye mwinshi ugenda wotorera n'ibindi bice
Polisi yatabaye hashize iminota mike iyi nkongi itangiye
Polisi yakoze ibishoboka byose kugira ngo izimye iyi nkongi kuva mu rukerera
Ibintu byinshi byari muri aka gakiriro byahiye birakongoka
Kugeza Saa Tatu n'igice z'igitondo, umuriro wari ukiri mwinshi mu bice bimwe na bimwe

Amafoto: Kwizera Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agakiriro-ko-ku-gisozi-kafashwe-n-inkongi-y-umuriro-amafoto-na-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 26, July 2025