Guhanga imirimo ni ingenzi kuri Leta y'u Rwanda - Minisitiri Utumatwishima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy'amahugurwa y'ubudozi aho abagera kuri 250 bahawe impamyabushobozi.

Aya mahugurwa yatangiye mu mpera za Kanama 2024 aho yari amaze igihe cy'amezi atandatu. Yatangiwe mu nganda ebyiri zikora imyenda, ari zo Dikam na C&D ziherereye mu cyanya cy'inganda i Masoro.

Ibi byashyizwe mu bikorwa bigizwemo uruhare na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ku bufatanye n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP binyujijwe mu mushinga wa Aguka ushinzwe guteza imbere urubyiruko.

Abanyeshuri bose bitabiriye iyi gahunda yo kwimenyereza umurimo bahise bahabwa akazi ndetse 80% muri bo bashobora gukoresha imashini z'ubudozi ziri mu bwoko butandukanye harimo n'izikoresha ikoranabuhanga rihambaye.

Bigishijwe gukoresha imashini zitandukanye zifashishwa mu budozi bwa kinyamwuga ndetse n'uburyo bashobora gutekereza guhanga umwenda bakawukata, bakawudoda nyuma bakaba bawujyana ku isoko bakawugurisha.

Uwikunda Clarisse uri mu basoje muri iyi gahunda yavuze ko yabaye umushomeri mu gihe cy'imyaka itanu ndetse ko nta cyizere yari afite cyo kuzabona akazi ariko aza kugira amahirwe yo kwitabira aya mahugurwa none ubu amaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara.

Ati 'Naje kwiga nta cyizere mfite kuko n'ubundi ngereranyije n'imyaka yose namaze niga nta kazi mfite numvaga n'ubundi ibyo nje kwiga nta kintu bizamarira. Naraje ndiga, batwigisha imashini zitandukanye, ubwo nibyo byatumye ngenda mbikunda birangira mbimenye mbasha kwiga imashini zo mu bwoko butatu.'

Minisitiri Utumatwishima yasabye inzego z'abikorera ko bakwiriye gukomeza kugirira icyizere urubyiruko kubera ko aho barwohereje bose bagaragaza umusaruro n'imyitwarire myiza.

Yakomeje agaragaza uruhare rwa Leta mu gutuma urubyiruko rwivana mu bushomeri.

Ati 'Kubera ukuntu twasanze urubyiruko rw'u Rwanda rukwiye kubona akazi, twavuze ko buri mwaka kugeza 2029 tuzajya duhanga imirimo ibihumbi 250 ku mwaka, urumva ko twarengejeho, bivuze ngo guhanga imirimo mu rubyiruko ni ingenzi kuri Leta y'u Rwanda.'

Biteganyijwe ko urubyiruko rusaga 1500 ari rwo ruzafashwa muri iyi gahunda mu byiciro bindi bizakurikiraho.

Minisitiri Utumatwishima ahemba Mbabazi Jean Bosco wahize abandi
Umuyobozi w'uruganda C&D Products Group, Gu Jingyong, atanga impamyabushobozi ku banyeshuri bitwaye neza
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yashimiye iki gikorwa
Mukasahaha Diane uyobora Dikam yagaragaje ko ari ingenzi guha urubyiruko amahirwe yo kunguka ubumenyi
Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri bitabiriye iyi gahunda
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko leta ifite gahunda yo kongera imirimo ihabwa urubyiruko
Abanyeshuri bagize amahirwe yo kumurika imyenda bikoreye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhanga-imirimo-ni-ingenzi-kuri-leta-y-u-rwanda-minisitiri-utumatwishima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)