Batsinze mu marushanwa ngarukamwaka yitwa 'Chinese Bridge Competition', aho abanyeshuri bahatana mu ngeri zinyuranye z'umuco n'ururimi rw'Igishinwa.
Ku urwego rw'Igihugu ayo marushanwa yabaye ku wa 25 Gicurasi 2025 muri Kaminuza y'u Rwanda. Ategurwa n'ikigo cy'uburezi cy'Abashinwa, Confucius Institute gifite ishami muri UR.
Hahatanaga icyiciro cy'abanyeshuri bo muri koleji enye za UR ndetse n'amashuri ane yisumbuye, mu gihe icyiciro cy'abiga mu mashuri abanza cyo kizahatana muri Nyakanga.
Abahatana ni abigishwa Igishinwa nk'isomo babangikanya n'andi asanzwe ndetse mbere yo kwitabira irushanwa ryo kugaragaza ibyo bashoboye babanza gukora irindi ry'ikizamini cyanditse.
Muri kaminuza, mu mashuri abanza n'ayisumbuye hahembwa imyanya ine ya mbere bagahabwa ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa no kujya mu Bushinwa.
Uwa mbere mu biga muri kaminuza n'abo mu mashuri yisumbuye ahabwa buruse yo kujya kwiga Igishinwa mu Bushinwa, gutemberezwa muri icyo gihugu ndetse no guhagarira Igihugu mu marushanwa y'Igishinwa ku rwego rw'Isi azaba muri Kanama 2025.
Uwa kabiri mu biga muri kaminuza na we ahembwa gutemberezwa mu Bushinwa n'ibikoresho na ho indi myanya yose igahembwa ibikoresho bitandukanye.
Irafasha Blaise wabaye uwa mbere mu biga muri UR yabwiye IGIHE ko iyo ntsinzi ari inzozi ze zibaye impamo kuko yatangiye kurushanwa mu 2019 akiga mu mashuri yisumbuye kandi ko yiteze kugera kure mu rurimi rw'Igishinwa.
Ati 'Hasigaye amarushanwa yo ku rwego rw'Isi kandi nizeye kuzahagararira u Rwanda neza nk'uko na hano nabikoze. Igishinwa nakibonyemo amahirwe menshi kuko nko mu gihe cy'ibiruhuko natangiye kugikuramo amafaranga. Mfite gahunda yo kukiga nkagera ku mpamyabumenyi ya PhD.'
Igiraneza Sano Cynthia wahize abandi mu mashuri yisumbuye yavuze ko Igishinwa ari ururimi akunda cyane kandi ko kujya kurwiga mu Bushinwa ari amahirwe kuri we no ku gihugu.
Ati 'Niga ibijyanye na mudasobwa mu Rwanda rero nishimiye kuba nzajya kwiga mu Bushinwa kuko nzabasha gukurayo ubumenyi bujyanye na byo mbuzane mu Rwanda bufashe n'abandi.'
Umuyobozi wa Koleji y'Uburezi muri UR, Dr. Prof. Nsanganwimana Florien, yavuze ko iryo rushanwa ari amahirwe akomeye ku banyeshuri kuko ribafasha kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga bikababera amahirwe akomeye mu iterambere ryabo.
Umuyobozi wa Confucius Institute muri UR, Zeng Guangyu yavuze mu Rwanda Igishinwa cyatangiye kwigishwa mu 2009 bigeze mu 2014 hatangira irushanwa rya 'Chinese Bridge Competition', rituma umubare w'abakimenya wiyongera aho ubu habarwa abagera mu 20.000 bakimenye, bibafungurira amarembo anyuranye.










