Abicanyi bageze aho batwica bambaye amakanzu y'abapadiri -Ubuhamya bwa Mukangira warokokeye i Hanika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu buhamya yatanze ku wa 24 Gicurasi 2025, ubwo Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryibukaga ku nshuro ya 31 abayoboke baryo muri conference ya Kibogora bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuremera uwarokotse Jenoside utishoboye no kunamira abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Hanika.

Mukangira ushinzwe imicungire y'uru rwibutso yavuze ko Jenoside yabaye ari kuri Paruwasi ya Hanika aranaharokokera.

Uyu mubyeyi wavukanaga n'abavandimwe batanu, batatu muri bo bakicwa muri Jenoside yavuze ko nyuma y'iminsi itatu bahungiye kuri iyi paruwasi barenga ibihumbi 15 bagabweho igitero cy'Interahamwe zitwaje intwaro gakondo zirimo imipanga, amahiri na ntampongano y'umwanzi.

Ati 'Padiri Mategeko yabonye ko bikomeye atugira inama yo kurunda amabuye twirwanaho biba iby'ubusa. Uwo munsi hano hishwe Abatutsi'.

Nyuma y'uwo Interahamwe zinjije mu Kigo Nderabuzima no mu nyubako za Paruwasi zirahasahura zisahura n'amakanzu y'abapadiri.

Ati 'Abicanyi bafashe amakanzu y'abapadiri bica bayambaye bakarabira amaraso mu nzu y'Imana. Twari tuziko nta muntu wakwicira abantu mu Kiliziya'.

Mukangira yashimiye abatarahigwaga bahishe Abatutsi n'Ingabo z'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushumba Mukuru w'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, ari na we urihagarariye ku Isi, Bishop Samuel Kayinamura yihanganishije Mukangira n'abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba gukomera.

Mukangira Angelique warokokeye I Hanika avuga ko Jenoside yakoranwe ubukana kugera aho abicanyi bica Abatutsi bambaye amakanzu y'abapadiri
Bishop Kayinamura Samuel yasabye abitabira ibikorwa byo kwibuka kujya bakura amasomo kuri Jenoside
Iyi mbuga yari yahungiyemo Abatutsi barenga ibihumbi 15



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abicanyi-bageze-aho-batwica-bambaye-amakanzu-y-abapadiri-ubuhamya-bwa-mukangira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)