Oklahoma Christian University yatanze impamyabumenyi ku Banyarwanda 35 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye ku wa 24 Gicurasi 2025. Abahawe impamyabumenyi ni abarangije amasomo mu mashami atandukanye arimo Icungamutungo, Ubucuruzi mpuzamahanga, Gucunga imishinga, Imiyoborere no guteza imbere ibigo na Engineering.

John Osborne, Umwarimu akaba n'Umuyobozi w'amasomo mpuzamahanga muri Oklahoma Christian University, yavuze ko intego yabo ari gukomeza gufasha Abanyarwanda kubona impamyabumenyi zikomeye kandi bitabasabye kujya mu mahanga.

Ati 'Intego ni uguha abanyeshuri b'abahanga mu Rwanda ubumenyi buhanitse mu masomo agiye atandukanye arimo Engineering ndetse n'ibijyanye n'ubucuruzi, kandi bitabasabye kuza ku cyicaro cya Oklahoma muri Amerika.'

Yakomeje avuga ko kubera iyo ntego bafite bagiranye imikoranire na I&M Bank Rwanda Plc, kugira ngo borohereze abanyeshuri babo babuze amafaranga y'ishuri kwiga nta nkomyi.

Yagize ati 'Twaricaye dutekereza uburyo bwakorohereza abanyeshuri b'Abanyarwanda kubona ubu burezi, nibwo twagiranye imikoranire na I&M Bank, ku buryo bwo gufasha abanyeshuri kwishyura ishuri bitabagoye.'

Oklahoma Christian University yatangije ishami mu Rwanda mu 2012 ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, kubera umubano mwiza iyi kaminuza yari ifitanye n'u Rwanda.

Iyi kaminuza itanga amasomo yayo mu buryo bw'ikoranabuhanga bwashyizweho, aho umunyeshuri wiga ari mu Rwanda bitamusaba kujya mu ishuri, ahubwo ashobora kwigira aho ari kandi igihe ashakiye.

Iyi kaminuza kandi itanga impamyabumenyi iri ku rwego mpuzamahanga cyane ko amasomo aba banyeshuri baba bahabwa ari ayo kuri kaminuza ya Oklahoma muri Amerika nk'uko Mbaraga Ivan, Umuyobozi nshingwabikorwa w'iyi kaminuza mu Rwanda yabivuze.

Ati 'Iyi mpamyabumenyi iba yerekana ko yemewe na Amerika, ni kuvuga ngo ni impamyabumenyi yemewe ku rwego mpuzamahanga kandi yujuje ibisabwa byatuma ishobora gukoreshwa aho ariho hose ku Isi.'

Kuri ubu Oklahoma Christian University yatangiye gutanga amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyarwanda kubona uburezi bwiza kandi bufite ireme.

Iyi kaminuza kuva yatangira gukorera mu Rwanda imaze gutanga impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku banyeshuri b'Abanyarwanda barenga 600.

Oklahoma Christian University itanga impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ziri ku rwego mpuzamahanga
Umuyobozi ushinzwe amasomo mpuzamahanga muri Oklahoma Christian University, yavuze ko intego yabo ari guha Abanyarwanda uburezi bufite ireme
Ivan Mbaraga yavuze ko iyi kaminuza imaze imyaka igera kuri 20 itanga impamyabumenyi ku banyeshuri b'Abanyarwanda
Abanyeshuri bavuze ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha kurushaho kunoza ibyo bakoraga
Byari ibyishimo ku banyeshuri barangije amasomo muri Oklahoma Christian University



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oklahoma-christian-university-yatanze-impamyabumenyi-ku-banyarwanda-35

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)